Atletico Madrid yamaze kwinjira mu rugamba rwo gusinyisha umwongereza Conor Gallagher, 24 w’ikipe ya Chelsea akaba akina hagati mu kibuga dore ko ikipe ya Chelsea yaba igifite akayihayiho ko kumurekura . (Team Talk)
Crystal Palace ikomeje kwifuza umusore ukomoka muri Senegal ukinira ikipe ya Marseille ukina nka mababa wayo witwa Ismaila Sarr, w’imyaka 26 gusa byavuzwe ko ikipe ya Marseille yaba yaranze amafaranga y’ibanze yatanzwe n’ikipe ya Crystal Palace . (Standard)
Inter Milan irizera ko Arsenal n’ibona umusore wa Bologna Umutaliyani Riccardo Calafiori, w’imyaka 22, bizatuma iy’ikipe ya Mikel Arteta irekura Umunya-Poland Jakub Kiwior w’imyaka 24 wifuzwa na Inter Milan . (Standard)
Manchester United iratekereza kugura umusore w’imyaka 25 Umunya- Denmark witwa Morten Hjulmand usanzwe ukinira ikipe ya Sporting Lisbon. (FootballTransfers)
Chelsea nyuma yo gusinyisha abakinnyi batandukanye yageze no kumusore wa Villarreal Umunya- Denmark Filip Jorgensen, wanakiniye abato biki gihugu akaba ari umuzamu ariko nanone wifuzwa na Marseille mu Bufaransa. (Athletic – subscription required)
Chelsea yamaze gutanga asaga miliyoni £17 utabariyemo ayinyongera (add-ons ) kuri Jorgensen umuzamu ukiri muto w’imyaka 22 kugirango ikomeze kugira amahitamo menshi mu izamu ry’ayo. (Mail)
Nubwo hari amakuru amujyana muri Real Madrid Trent Alexander-Arnold, w’imyaka 25, we arifuza kuguma mu ikipe ya Liverpool itozwa n’umuhorandi Arne Slot wajemo asimbuye Umudage Jürgen Klopp. (Mirror)
Perezida wa Real Sociedad Jokin Aperribay yahakanye amakuru yatwaraga Umuyapani Takefusa Kubo, w’imyaka 23 muri Liverpool dore ko ikipe ya Liverpool ikomeje gushaka mababa. (Mundo Deportivo – in Spanish)
Chelsea yiteguye kuba yagabanya ibiciro kuri Romelu Lukaku Umubiligi w’imayaka 31 bakava kuri €44m (£37m) byibuze bakagera kuri €35m (£29.4m), gusa Napoli imwifuza cyane yo bivugwa ko yifuza gutanga asaga €25m (£21m) kuri uyu rutahizamu . (Gianluca Di Marzio, via Football Italia)
AC Milan igiye kongera gusubukura ibiganiro n’ikipe ya Chelsea kugirango barebe ko yabagurisha rutahizamu Armando Broja, Umunya-Albania w’imyaka 22 unifuzwa bikomeye na Everton . (Calciomercato – in Italian)
Nkuko byari byitezwe ikipe ya Fulham igiye gutanga ubusabe bwa kabiri bw’Amafaranga mu ikipe Arsenal kuri Emile Smith Rowe Umwongereza ukina mu kibuga hagati gusa si The Cottagers imwifuza yonyine kubera ko na Crystal Palace iramusha cyane uyu mu sore w’Imyaka 23 nyuma yo kubura umwanya ubanzamo muri the Gunners . (Sky Sports)
Leicester City yamaze kwinjira mu rugamba rwo gutwara mababa wa Arsenal Reiss Nelson usanzwe yifuzwa na West Ham United uyu mwongereza w’imyaka 24. (Times – subscription required)
Arsenal yiteguye kumva ubusabe bw’amakipe atandukanye yifuza gutwara rutahizamu wayo w’umwongereza Eddie Nketiah afite imyaka 25 n’imugihe ikipe ya Marseille ikomeje kumwifuza gusa hari nandi makipe yo mu gihugu cy’Ubowngereza amwifuza . (Mirror)
Manchester United irateganya kongera umurego n’imbaraga muri gahunda yo gutwara Noussair Mazraoui, 26, Umunya-Morocco w’imayak 26 ukina kumpande, bakazabikora bafata iy’igahunda nka gahunda y’ibanze kuruta izindi. (Telegraph)
Manchester United ngigomba kubanze ikitonda ikabona umusimbura wa Aaron Wan-Bissaka mbere yo gutangira kumushakira isoko dore ko anifuzwa n’Amakipe arimo na West Ham United uyu Mwongereza ufite amamuko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo w’imyaka 26. (Manchester Evening News)
Uru nirwo rutonde rw’Abakinnyi bakina kuruhande bugarira Manchester United yifuza gukuramo umwe nk’umusimbura wa Aaron Wan-Bissaka hari Umunya-Espanye Marcos Alonso w’imyaka 33, Tyrick Mitchell wa Crystal Palace ndetse n’umunya-Slovenia wa Feyenoord David Hancko afite imyaka 26 . (Mirror)