Rulindo: Abantu umunani bagwiriwe n’ikirombe

Abantu umunani bari bari gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu Mudugudu wa Kamatongo mu Kagari ka Budakiranya mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo bagwiriwe n’ikorombe, batatu bahita bahasiga ubuzima, babiri bakurwamo ari bazima abandi batatu baracyashakishwa.

Inkuru y’uko iki kirombe cyari cyarafunzwe cyaba cyagwiriye abo bantu yatangiye kumenyekana saa Saba zo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024 aribwo n’imirimo yo kubashakisha yahise itangira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinzuzi, Benda Théophile yemeje aya makuru, avuga ko hari abarokowe ariko hari n’abitabye Imana ndetse ibikorwa by’ubutabazi bikiri gukorwa ngo n’abandi bakurwemo.

Yagize ati “Ni ahantu hari hasanzwe hari ibikorwa by’ubucukuzi bisanzwe byemewe n’amategeko ariko habagamo umwongoti wa kera wafunzwe kuko utari ugikoreshwa, ubwo rero biza kugaragara ko hari abantu bagiye gukoreramo mu buryo bwo kwiyiba bajya gucukuramo hanyuma rero umwongoti uza kubaridukira urabagwira.”

Tumaze kumenya abantu umunani bari bagiyemo, babiri bakuwemo bajyanywe kwa muganga bakomeretse, abandi batatu bapfuye, abandi bo ntabwo bari baboneka ariko baracyarimo.”

Yakomeje asaba abaturage kwitwararika ntibishore mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga bukanabahitana.

Ati “Abaturage turabakangurira gukomeza kwirinda gukora ubucukuzi butemewe kuko bushyira ubuzima mu kaga kuko babikora nta bugenzuzi bwa gihanga buhari bigatuma rero akenshi bivamo impanuka zibaviramo n’impfu, turabagira rero inama yo kujya gucukura aho biba byemewe kuko ho haba hari uburyo bw’ubwirinzi.”

Abagwiriwe n’ikirombe bose ni abagabo bari bagiye gucukura mu kirombe cyahoze gicukurwamo gasegereti kuva kera ku bw’abakoloni na nyuma y’aho gato ariko haza gufungwa.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Nyarugenge: Impanuka yakomerekeyemo abantu 5 yangiza n’ibindi binyabiziga

Thu Jul 25 , 2024
Mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, imodoka y’ivatiri (Voiture) yaritwawe n’umudamu yamanukaga umuhanda uva T2000 yerekeza kuri CHIC habereye impanuka y’imodoka yakomerekeyemo abantu batanu yangiza n’ibindi binyabiziga birimo moto 10 n’imodoka 4 byari mu […]

You May Like

Breaking News