Umuraperikazi Cardi B utajya aripfana, yakijeho umuriro umunyamakuru Joe Budden nyuma y’uko atangaje ko nta yindi album azongera gushyira hanze amubeshye.
Ni intambara yatagiye ubwo uyu munyamakuru Joe Budden, yari mu kiganiro akavuga ko Cardi B nta yindi album azongera gushyira hanze kandi ko ari ibintu ahagazeho, ndetse ibi byatumye abantu batangira kubaza Cardi niba ari ukuri koko yaba agiye guhagarika umuziki.
Yagize ati “Nta yindi album tuzongera kubona kandi mbihagazeho.”
Cardi akibyumva yahise yihutira ku mbuga nkoranyambaga ze, anyomoza ibyo uyu munyamakuru yavuze ndetse amushinja guhora amunenga gusa.
Cardi B yaje guhita akora ikiganiro kuri X (Space), yongera kugaruka kuri uyu munyamakuru avuga ko ahora amugereranya n’abandi baraperikazi agamije kubagonganisha, aboneraho no guhumuriza abafana be ko atazigera ahagarika umuziki.
Icyakora nyuma uyu munyamakuru yaje kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko mu by’ukuri akunda uyu muraperikazi kandi aba akeneye album ye kuko akunda umuziki we.
Gusa ibi siko Cardi B yabifashe kuko yaje kumusubiza amubwira ko ubwo ari uburyarya kuko nta nyota y’urukundo afitiye album ye, ahubwo anyotewe no kugira ngo azayishyire hasi.
Ati “Ntabwo unyotewe na album yange ahubwo unyotewe no kuyinenga no kuyishyira hasi. Nta na rimwe wigeze umfasha. Ni ryari waba waramfashije?”
Muri Gicurasi 2024 Cardi B yanditse ubutumwa kuri X, avuga ko uyu mwaka album yari yarabemereye ntayo azabaha kuko uyu mwaka akeneye kuruhuka, agatembera nawe akarya ubu buzima. Gusa ubu butumwa ntibwamazeho umwanya kuko yahise abusiba nubwo ibitangazamakuru byari byamaze kubitera imboni.
Icyakora mu kwezi gushize yaje kwivuguruza atangaza ko uyu mwaka azashyira hanze album iri mu rurimi rw’icyongereza, ikazakurikirwa n’iri mu rurimi rw’ikesipanyoro.