Abana babiri, umukobwa w’imyaka ine n’umuhungu w’imyaka itatu, bahiriye mu nzu bakongokoreramo n’ibyarimo byose, ababyeyi bahageze na bo bagwa igihumure bajyanwa kwa muganga.
Iyo nzu bivugwa ko yatwitswe na buji yacanywe na mukuru wabo w’imyaka irindwi, iherereye mu Mudugudu wa Cyimbogo, Akagari ka Karangiro, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo Ntawizera Jean Pierre, yabwiye Imvaho Nshya ko iri shyano ryaguye mu ma saa tatu n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tarikiya 24 Kanama 2024.
Ibyo ngo byabaye se ubabyara Ngirimana Jean Pierre w’imyaka 35 akora izamu kuri sitasiyo ya Lisansi iri hafi aho, na nyina ukora ubucuruzi buciriritse atarataha.
Ati: “Batuye ahasa n’ukwabo kwa bonyine. Ubwo bari bagejeje ayo masaha batarataha, umugabo yakoze izamu ry’amanywa n’umugore yagiye mu bucuruzi buciriritse akora, abo bana bombi baryamye umukuru w’umuhungu w’imyaka 7 kuko bari bafite abana 3 acana buji, ayisiga irihande rwa matora yaka arakinga ajya ku muturanyi wabo.”
Avuga ko batazi niba iyo buji yaje gushira ibisigazwa byayo bikaba ari byo bikongeza matora, cyangwa ikagwa kuri matora icyaka itarashira.
Gusa ngo icyatumye inzu ishya vuba ni uko yari yubakishijwe ibiti kandi ihomesheje ibyondo.
Bivugwa ko abana bahiriyemo bahindutse amakara ku buryo nta n’urugingo rwabo rwari rukiri ruzima.
Ati: ”Kuko basa n’abatuye bonyine, amasaha nk’ayo n’abantu benshi bakaba baba bari mu nzu zabo batashye. Byamenywe n’abahanyuze babona igurumana baratabaza, abaturanyi natwe ubuyobozi n’Inzego z’umutekano turatabara.”
Abanyeyi na bo babimenye byamaze kuba, bakigera mu rugo bahita bagwa igihumure kubera ihungabana, bajyanwa ku Bitaro bya Gihundwe.
Gutifu Ntawizera yakomeje agira ati: “Twahamagaye Ibitaro bya Gihundwe birabajyana n’imirambo y’abo bana. Icyakora kuri iki Cyumweru ababyeyi batashye n’iyo mirambo irashyingurwa. Twahise tubarura ibyahiye byose, hamwe n’inzu dusanga ni iby’agaciro ka miliyoni 4 n’ibihumbi 300.”
Uyu muyobozi yakomeje ahamya ko uyu muryango bawucumbikishije ku muturanyi wabo, ndetse banakusanyirizwa ubutabazi bw’ibanze baba bifashisha mu gihe hagitegerejwe ubundi bufasha bwisumbuye.
Ati: “Twakoze raporo ijya ku Karere ngo kabagoboke, dutegereje icyo kazakora.”
Yihanganishije umuryango wagize ibyago, ariko asaba ababyeyi kutajya bata abana ngo bageze ijoro nk’iryo batarataha kuko uretse impanuka bashobora no guhungabanyirizwa umutekano mu bundi buryo.
Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.