Rusizi: Abasore 9 bakekwaho kwiba bitwaje inzembe bafatanywe n’urumogi 

Nyuma y’iminsi myinshi abaturage b’Akagari ka Cyangugumu Mujyi wa Rusizi bataka kwamburwa amatelefoni nijoro no gutoborerwa inzu, bagasanga ibirimo byose byibwe, hafashwe abantu icyenda barimo abasore 8 bibaga n’umuzamu w’aho bajyanaga ibyo bibye.

 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yemeje ibyo fatwa ry’abo basore n’umuzamu ahamya ko ari umusaruro w’ubufatanye bw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe, Inzego z’umutekano, irondo n’abaturage. 

Uyu muzamu w’imyaka 38 wafatanywe na bo, ashinjwa ubufatanyacyaha kuko yabarekaga bakabyinjiza ibyo bibye mu nzu irimomo kubakwa yarindaga. 

Abo basore bafashwe bose bari mu kigero cy’imyaka 16 na 24, bakaba bafatanwe inzbe mu bibiriti, uwo bashikuje telefoni cyangwa  ikindi bamwambura akabagora bakamukebesha izo nzembe. 

Gitifu Iyakaremye Jean Pierre avuga ko abakekwaho ubujura bafatanywe n’urumogi, akongeraho ko umunani mu icyenda bafashwe bose binjiye i Rusizi baturutse mu Mirenge y’Akarere ka Nyamasheke. Umwe gusa ni we ubarizwa muri uyu Murenge wa Kamembe ari na ho ubujura bukorerwa. 

Gitifu Iyakaremye ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko nk’iyo nzu twasanzemo abasore 6 bararagamo, kumanywa bakirirwa bacunga aho baza gutobora inzu cyangwa ibikoni by’abaturage bagakuramo ibirimo, cyangwa bakirirwa baryamye babifashijwemo n’uriya muzamu.“

Yavuze ko abaturage bakomeje gutaka bavuga ko ababiba bayoberwa aho barengeye kuko batabona bajya kure, ari na bwo hatangiye iperereza ryaje gutahura ko bifashishaga iyo nzun’uwo muzamu, icyakora basanga bimwe mu byo bibye barabigurishije.

Gitifu Iyakaremye avuga ko inzego zose zahagurukiye guhangana n’ikibazo cy’ubujura, urugomo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko muri uyu mujyi. 

Ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwabahaye imodoka yifashishwa muri iki gikorwa ngo kigende neza, kuko mbere itaraboneka byagoranaga kubahiga.

Avuga ko kuba muri aba bajura abenshi baturuka mu Karere ka Nyamasheke, biterwa n’uko bazanwa no gushaka akazi mu mujyi, aho gukoresha imbaraga zabo  bikarangira badukiriye ubujura bibwira ko babonye uburyo bwo kubona amafaranga butabasabye kuvunika. 

Gusa ngo hari n’abasore b’i Kamembe babona kwiba mu mujyi bitazakunda bakajya kwiba i Nyamasheke.

Asaba ba Mutwarasibo n’abandi bayobozi b’Inzego z’ibanze, kumenya abarara mu baturage n’ikibagenza, uwo baketse amababa bakamutungira agatoki.

Anasaba abasore gukoresha imbaraga zabo mu byubaka aho kuzijyana mu bishyira ubuzima bwabo mu kaga. 

Abafashwe bajyanywe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaja (RIB) ya Kamembe, bakomereza mu kigo ngororamuco (Transit Center). 

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Kayonza: Babangamiwe no kutagira ikusanyirizo ry’amata mu Murenge wose

Sun Aug 18 , 2024
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukara uherereye mu Karere ka Kayonza,barasaba ubuyobozi kubashakira ikusanyirizo ry’amata y’inka zabo ngo kuko kuba batarifite bituma bayajyana ahandi kure akagerayo yapfuye. Umurenge wa Rukara wose nta kusanyirizo ry’amata na rimwe ririmo nyamara hari aborozi bamwe bahafite inzuri, hakaba abenshi bororera mu ngo […]

You May Like

Breaking News