Rusizi: Umugabo arakekwaho urupfu rw’umugore we wasanzwe mu ishyamba yaciwe umutwe 

1

Kayijuka Antoine w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi akekwaho urupfu rw’umugore we wasanzwe mu ishyamba yaciwe umutwe. 

Igihimba cy’umugore we witwa Nyiranshimyumukiza Vestine w’imyaka 32 cyasanzwe mu mugenzi uri mu ishyamba rya Nyagatare, Akagari ka Shagasha, Umurenge wa Gihundwe, ariko umutwe we wabonetse hafi y’uwo mugezi. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Ingabire Joyeuse, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo usanzwe ari umumotari yisobanuye avuga ko umugore we yasohotse saa saba z’ijoro agiye ku bwiherero ntiyagaruka.

Avuga ko yategereje hashize iminota 20 asohoka ajya kureba uko byamugendekeye, ashaka mu bwiherero, mu nzu n’ahandi hose mu rugo aramubura.

Yahise ahamagara irondo ry’umwuga rimufasha gushakisha hose, umugore arabura.

Gitifu Ingabire Joyeux ati: “Umurambo twaje kuwusanga mu mugenzi uri mu ishyamba riri Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu bilometero 5 uvuye aho batuye duhawe amakuru n’umushumba wari uragiye inka, igihimba kiri ukwacyo, yambaye ubusa buri buri umubiri wose, umutwe tubanza kuwubura, dukomeje kuwushakisha tuza kuwubona hafi y’icyo gihimba.”

Avuga ko RIB yahise ihagera, Umurambo ujyanwa mu Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.

Umugabo yahise atabwa muri yombi, abana bari bafitanye bajyanwa iwabo w’umugabo, inzu bari batuyemo isigara yonyine.

Gitifu Ingabire yasabye abaturage kwirinda ibyaha kuko ingaruka zabyo ziba mbi cyane, yizeza ko abishe uyu mugore batazacika ubutabera.

Nyakwigendera asize umugabo n’abana 2, umuhungu w’imyaka 6 n’umukobwa w’imyaka 3, iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane nyir’izina abamwishe.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Rusizi: Umugabo arakekwaho urupfu rw’umugore we wasanzwe mu ishyamba yaciwe umutwe 

  1. Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Killaman yarahiriye guhindura ubuzima bwa Nyagahene.

Wed Sep 4 , 2024
Niyonshuti Yannick wamamaye muri filime Nyarwanda nka Killaman, yiyemeje guhindurira ubuzima Nyagahene wakanyujijeho muri filime Nyarwanda zo hambere none ubu akaba ari aho umwanzi yifuza. Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari hamaze iminsi hacaracara amashusho ya Nyagahene wakanyujijeho muri filime Nyarwanda zo hambere, aho yumvikanaga atakambira abantu ko bamuha ubufasha kuko […]

You May Like

Breaking News