RUSSIA: Kalashnikov yamuritse imbunda nshya

Uruganda rukora intwaro rw’u Burusiya, Kalashnikov Concern rwamuritse imbunda yo mu bwoko bwa ‘machine gun’ n’indi ishobora kurasa gerenade zose ziri kugeragerezwa mu ntambara iki gihugu gihanganyemo na Ukraine.

Iyi mbunda yamuritswe ku wa Gatandatu yiswe ‘RPL-20’ ishobora gukoreshwaho ishene y’amasasu asanzwe [belt loading gun] cyangwa ikomekwaho ububiko bw’amasasu [magazine] ijyamo amasasu 200.

Iyi mbunda kandi ikoze ku buryo ishyirwaho indebakure zitandukanye, bikorohereza uyikoresha guhamya neza icyo ashaka kurasa mu ntera zinyuranye.

Umuyobozi ushinzwe guhanga ubwoko bushya bw’imbunda muri uru ruganda, Sergey Urzhumtsev, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS ko ‘RPL-20’ ipima ibiro biri hejuru ya bitanu yatangiye kugeragerezwa ku rugamba muri Ukraine kandi babona ikora neza.

Kalashnikov Concern kandi yamuritse GP-46, imbunda irasa gerenade ishobora komekwa ku mbunda za Kalashnikov (AK) cyangwa igakoreshwa ukwayo.

GP-46 ishobora kurasa inshuro eshanu cyangwa esheshatu mu munota, ikageza mu ntera ya metero 400.

Urzhumtsev yasobanuye ko iyi mbunda ipima 1.5Kg, gushyiramo gerenade no kurasa bikoroha ku buryo umusirikare yakoresha akaboko ako ariko kose mu kuyirashisha.

Yahamije ko mu gihe yometswe ku mbunda bitayibuza gukomeza gukora mu buryo busanzwe no kurasa neza.

Kalashnikov Concern ni rwo ruganda runini rw’u Burusiya rukora intwaro nyinshi. Imbunda ya mbere rwakoze ni AK-47 yakoreshejwe n’ingabo zari iza Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu 1947. Rukora kandi imbunda zifashishwa mu buhigi, imodoka n’ibikoresho by’imashini zitandukanye.

Source: ANNA NEWS

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Man City yegukanye igikombe cya “Community Shield” itsinze Man United

Sun Aug 11 , 2024
Manchester City ni yo yegukanye Igikombe cya Community Shield 2024 nyuma yo gutsinda Manchester United kuri penaliti 7-6, nyuma y’uko amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1 mu mukino wabereye i Wembley kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Kanama 2024. Igikombe cya Community Shield gikinirwa n’ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye FA Cup […]

You May Like

Breaking News