Rutaremara agiye kwifashisha YouTube yigisha amateka

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera, yahishuye ko agiye kwifashisha YouTube mu kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda.

Yagaragaje kandi ko ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter ho azibanda cyane ku kwigisha urubyiruko amateka ya mbere y’ubukoroni, amateka y’igihe cy’ubukoroni.

Rutaremara avuga ko azanigisha amateka ya Repuburika ya Mbere n’iya Kabiri, amateka y’intambara yo kwibohora ndetse n’amateka ya Leta y’ubumwe kugeza uyu munsi.

Ibi byose yavuze ko bizakorwa hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga zirimo ibiganiro bibera kuri X, YouTube, Instagram na TikTok.

Agira ati: “Ibi bizatuma ubu butumwa bugera ku rubyiruko rwinshi kuko nibo dushaka kubwira.”

Akomeza agira ati: “Ibi byose tuzajya dusobanura amavu n’amavuko y’ibintu binini (Ibyiza n’ibibi) byabaye ku Rwanda.

Ibi ntabwo bizatubuza kujya tuvuga ku birori (Events) binini byabaye ku Isi no mu gihugu cyacu. Ntibizajye bibatangaza mubonye twabivuzeho kuko ibyo birori ni byo bikora amateka nyuma.”

Yagaragaje ko mu gihe gitaha azaganira ku mateka ya mbere y’ubukoroni; uko u Rwanda rwabaye igihugu (Nation State), uko rwubatse iterambere ryarwo ni uko rwagiye rukura kugeza ruharitswe n’abakoroni.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Basketball: U Rwanda rwatsinzwe na Great Britain zombi zkomeza muri 1/2

Fri Aug 23 , 2024
Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu mukino wa Basketball yatsinzwe na Great Britain amanota 75-61 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda D mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, amakipe abona itike 1/2 cy’iyi mikino.  Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Kanama 2024 […]

You May Like

Breaking News