Rutsiro: Hafashwe abagabo 9 bakekwaho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusebeya, mu Karere ka Rutsiro hafungiye abagabo 9 bakekwaho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bakoreye mu birombe byayo biri mu Mirenge ya Manihira na Rusebeya.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bwongeye kwihanangiriza abaturage kutishora muri ibyo bikorwa bitemewe kuko ibihano byabyo biremereye.

Amakuru avuga ko bafatiwe mu ngo mu rukerera rushyira tariki ya 14 Ukwakira 2024, nk’uko umugore w’umwe muri bo yabitangarije Imvaho Nshya.

Yagize ati: “Bageze mu rugo mu ma saa kumi z’igitondo, barakomanga nditaba, bambaza aho umugabo wanjye ari mvuga ko aryamye, bambwira ko bamushaka ndamubyutsa ageze hanze numva bari kumubwira ngo nagende bamubaze ibyerekeranye n’amabuye y’agaciro we na bagenzi be bacukura batabyemerewe, ntiyagarutse.”

Imvaho Nshya imubajije niba yemera ko koko umugabo we acukura ayo mabuye rwihishwa, yanze kugira icyo asubiza, avuga ko ubwo ari mu maboko y’ubuyobozi ibindi bizagaragara we ntacyo yabimenyaho.

Turinabo Jean Paul, umuvandimwe w’undi muri abo bafashwe yavuze ko umwana we yamuhamagaye amubwira ko se baje kumufata bavuga ko acukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ko babibwiwe na nyina babyutse.

Ati: “Yampamagaye ambwira ko babyutse nyina yababwiye ko se bamutwaye hafi saa kumi n’imwe z’igitondo, nyina ababwira ko se bamutwaye bavuga ko acukura amabuye y’agaciro muri biriya birombe, agiye kwisobanura. Ntiyagarutse dutegereje icyo ubuyobozi butubwira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yemereye Imvaho Nshya ayo makuru, avuga ko  byakozwe ku bufatanye  bw’Inzego z’ibanze n’iz’umutekano, nyuma yo kubona ko hari abishora muri ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bakanangiza ibidukikije.

Ati: “Ni byo, bafashwe kuko twabanje kugenzura, tunakurikije amakuru twahawe n’abaturage  n’inzego z’ibanze dusanga ari bo bagaragara muri ibyo bikorwa, badashaka gukorana na kampani ziyacukura, hakaba n’abacukura aho ubuyobozi bw’abakumiriye, ibyo byose bigatuma  tubafata, cyane cyane ko haba hari n’impungenge z’impanuka biriya birombe bishobora kubateza igihe byaba bidakumiriwe.”

Avuga ko kugira ahacukurwa amabuye y’agaciro anyuranye muri aka Karere ari amahirwe akomeye kubera inyungu nyinshi bikazanira zirimo no gutanga akazi ku baturage bakorana  na kampani ziyacukura, abacukura mu buryo butemewe bakabangamira ayo mahirwe, ari yo mpamvu bafatwa.

Anavuga ko bikurikiranirwa hafi cyane, kuko bagiye banagira ababaga bacukura mu buryo bwemewe, ariko bakaza gucunga abo bakorana batashye bagasigara bagacukura bitemewe, ari yo mpamvu abafashwe ubu n’abafashwe mu bindi bihe, abenshi batari babikoze rimwe. Ngo ni ababa baratangiwe amakuru kuko baba baranze kuva muri izo ngeso, hagafatwa ingamba zo kugenda babafata.

Uwizeyimana, Imvaho Nshya imubajije impamvu abona bakomeza kwishora muri ibyo bikorwa bibujijwe,yasubije ko baba bashaka gukira vuba.

Ati: “Impamvu ya mbere tubona ni iy’ababa bashaka gukira vuba baciye muri ubwo bucukuzi bunyuranyije n’amategeko. Iya kabiri ni iy’abadashaka gukora indi mirimo ibateza imbere, bagashaka kujya muri ibyo bikorwa, n’izindi ariko natwe ntituborohera mu kubarwanya.’’

Yavuze ko mu ngamba bafite zo guhagarika burundu ubu bucukuzi butemewe, harimo ubukangurambaga no gusobanurira abaturage itegeko ribuhana, bagashishikarizwa gukora imirimo yindi iyi bakayireka, cyangwa bakemera gukorana na kampani zicukura byemewe bakanirinda gucukura ahakomwe nk’uko bamwe muri bo babitahuweho.

Ikindi avuga giteye impungenge ni icy’abacukura nijoro kuko bene abo baba banitwaje intwaro gakondo. Gusa icyiza ni uko nubwo baba bazitwaje, iyo bavumbuwe biruka, nta n’umwe uragerageza kurwanya inzego z’umutekano, akanavuga ko abafatwa bajyanwa mu bigo ngororamuco kugororwa no kwigishwa, nubwo hari bake bongera kubifatirwamo baramaze kugororwa.

Imirenge 7 kuri 13 igize Akarere ka Rutsiro icukurwamo amabuye y’agaciro. Nubwo hari kampani zishinzwe ibyo bikorwa,uyu muyobozi avuga ko hari benshi mu baturage bakomeza gufatwa bacukura bitemewe kuko abo bafashwe hari hashize iminsi mike cyane mu Murenge wa Rusebeya hafatiwe abandi 23.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Stellar Integrates Mastercard's Crypto Credential Tool for Secure Blockchain Transactions

Tue Oct 22 , 2024
The Stellar Development Foundation has announced the integration of Mastercard’s Crypto Credential solution into its blockchain network. This exclusive collaboration, revealed on Tuesday (Oct. 15), aims to simplify and secure crypto transactions for wallet providers such as Coins.ph, Mercado Bitcoin, and Wirex. According to Stellar, the Crypto Credential tool will […]

You May Like

Breaking News