Rutsiro: Hoteli abajyanama b’ubuzima bashoyemo amafaranga yabahejeje mu gihirahiro

Hari bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko baheze mu gihirahiro, nyuma yo kubwirwa ko imirimo yo kubaka Hoteli bashoyemo amafaranga igiye kurangira ariko bakaba batarayitaha, ndetse bakiyitangaho andi mafaranga.

Uyu mushinga ubyara inyungu, wo kubaka Hoteli mu murenge wa Boneza ku nkenegero z’ikiyaga cya Kivu, ahazwi nko ku Kariba, abenshi mubawushoyemo bakomeje kwibaza impamvu utarangira, imyaka ikaba yihiritse ari itanu, dore ko batangiye kuyubaka muri 2019.

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo muri aka karere baganiriye n’itangazamakuru bakifuza ko imyirondoro yabo itajya hanze bavuga ko bohereza amafaranga gusa bakaba batazi impamvu Hoteli ituzura.

Umwe ati “Amafaranga twagenerwaga nk’agahimbazamusyi kuva twatangira kubaka hoteli araza akajya mu mpuzamakoperative, tukabwirwa ko irimo kuzura, ariko amaso yaheze mu kirere, kuko ntituzi icyabuze ngo yuzure.”

Akomeza avuga ko baheze mu gihirahiro, kuko uretse kuba babwirwa ko igiye kuzura ntayandi makuru bahabwa, aho banasanga bigoye kuko batazi ngo bazatanga amafaranga kugeza ryari.

Murorunkwere Immaculee, Uhagarariye Serivisi zose zitangwa n’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Rutsiro avuga ko umushinga wadindijwe no kuba abanyamuryango b’amakoperative y’abajyanama b’ubuzima baranze kugurisha imitungo basanganwe cyangwa ngo bagane banki ibagurize, bahitamo gukoresha amafaranga bagenerwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’agahimbazamusyi babona rimwe mu mwaka.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru aho avuga ko kuba umushinga wabo utagera ku musozo bikomeza gutuma ukorera mu gihombo.

Ati “Inyigo yaje kwiyongera, kuri ubu turi gukorera mu gihombo kuko ibiciro ku isoko bikomeje gutumbagira umunsi ku munsi, ariko byaturutse ku kuba abanyamuryango baranze kugana banki cyangwa ngo bagurishe imitungo basanganwe mu ma koperative.”

Akomeza avuga ko uyu mushinga bawutekereje mu gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’akarere bahitamo kubaka inyubako izajya yakira abantu baciriritse, badafite amikoro ahagije.

Amafaranga bakoresha mu kubaka iyi hoteli aturuka muri Minisiteri y’ubuzima nk’agahimbazamusyi bagenerwa, akanyura mu karere nako ka kayohereza mu ma Koperative babarizwamo.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel avuga ko icyari cyaradindije inyubako ya hoteli y’abajyanama b’ubuzima cyakemutse ndetse ko minsi ya vuba izatahwa.

Ati “Yatangiye 2019, gusa hagiye habamo ibibazo, ku micungire no gukurikirana imigendekere y’imyubakire, ariko akarere kagiye gakurikiranira hafi kandi imirimo kuri ubu imirimo irarimbanije, kuko n’igikorwa turi gukurikiranira hafi, ndetse dufite icyizere ko uyu mwaka w’ingengo y’imari ko izaba yuzuye.”

Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi bo ikibareba ari uburyo ki amafaranga yabonekamo, aboneraho gusaba abajyanama b’ubuzima kudacika intege, kuko aho ibikorwa bigeze imirimo isigaye ariyo mike, ku buryo batananirwa bageze ku iherezo.

Amakuru itangazamakuru ryamenye ni uko akarere kabaha aya mafaranga rimwe mu mwaka, kandi agatinda kubagezwaho ku mpamvu batabwirwa, ari nabyo bigira uruhare mu kudidindiza iyi nyubako.

Iyo uganiriye n’abajyanama b’ubuzima bakubwira ko batashatse kugurisha imitungo basanganwe mu makoperative ngo bahurize ubwo bushobozi ku nyubako, kuko bangaga ko iramutse ihombye bacyura umunyu, bahitamo kujya bashyiraho amafaranga kuyo bagenerwa y’agahimbazamusyi.

Mu karere ka Rutsiro habarurwa abajyanama b’Ubuzima 1,932 babarirwa mu makoperative 17.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

KIGALI: Abahinzi banzuye ko bagiye kureka igikorwa cyo kuvanga imyaka

Wed Jul 24 , 2024
Bamwe mu bahinga mu bishanga biri muri Mujyi wa Kigali, biyemeje guca ukubiri no gukora ubuhinzi buvanga imyaka cyane cyane ubw’imboga, kuko bigira ingaruka ku bwiza b’umusaruro ndetse no kuwubonera isoko bikagorana. Ibi ni bimwe mu masomo aba bahinzi bamaze kungukira mu mahugurwa y’ukwezi bari guhabwa n’Ihuriro r’Abanyarwanda bize Ubuhinzi […]

You May Like

Breaking News