Rutsiro: Yakomerekeje umugore bagiye kumufata bamusangana udupfunyika 95 tw’urumogi

Twagiramungu yatunguye abantu ubwo nyuma yo gukubita umugore we icupa mu mutwe akamukomeretsa bikomeye mu ijoro rishyira uwa kane tariki 14 Ugushyingo, mu gitondo ubuyobozi n’inzego z’umutekano bagiye iwe kumufata bakamusangana udupfunyika 95 tw’urumogi.

Uwo mugabo atuye mu Mudugudu wa Kanyirahweza, Akagari ka Nkora, Umurenge wa Kigeyo, Akarere ka Rutsiro, bivugwa ko yari asanzwe avugwaho kunywa urumogi.

Kayihura Etienne yabwiye Imvaho Nshya ko yumvise amakuru ko uriya mugabo wari utaramara igihe kinini afunguwe yaraziraga kunywa no gucuruza urumogi, ubwo bari bagiye kumufata nyuma yo gukubita umugore we icupa mu mutwe akamukomeretsa bikomeye.

Ati: “Amakuru twumvise ni uko bamusanganye urumogi mu gafuka mu nzu, bivuze ko ingeso yo kurunywa no kurukwirakwiza mu basore bacu arucuruza atayiretse, tugasaba ko yakwigishwa kugeza abiretse kuko nta kamaro k’ibiyobyabwenge, uretse guhora mu nduru nk’izo zose.”

Aganira n’Imvaho Nshya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kigeyo, Habikumutima Ananie yavuze ko intandaro y’ibyo byose ari uyu mugabo watashye nijoro yasinze, yananyoye urumogi rwinshi, ageze mu rugo mu ma saa tatu z’ijoro araryama.”

Yakomeje asobanura ko umugore ngo yaje nyuma ye agiye kuryama ngo yumva icyumba cyose kiranuka inzoga n’urumogi, abwira umugabo we ko yumva ashaka kuruka kubera uwo munuko, anajya hanze koko kuruka, aragaruka, umugabo induru ayigira ndende ngo umugore ntakwiye kumunena no kumwinuka gutyo, impamvu iva aho.

Ati: “Umugabo yahise afata icupa bashyiragamo igikoma cy’umwana arimukubita mu mutwe umugore arakomereka cyane, asohoka yiruka atabaza Umukuru w’Umudugudu wamuhaye Umujyanama w’ubuzima akamujya ku kigo nderabuzima cya  Cyimbiri mu Murenge wa Kigeyo, umugabo ahita acika, ubuyobozi n’inzego z’umutekano baje kumushaka baramubura.’’

Akomeza avuga ko uwo mugabo yahengereye abamushakaga batashye agaruka kuryama, mu gitondo Gitifu w’Akagari n’inzego z’umutekano, baramuzinduka bamukinguje, akinguye, basanga urwo rumogi mu cyumba araramo, ruri mu gafuka, bivuze ko yari akirunywa akanarucuruza rwihishwa. Umugabo yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Kivumu.

Habikumutima yavuze ko na bo babyibaza ariko bagiye gukurikirana byimbitse bakamenya aho arukura n’abo arucuruzaho, kuko iyo aruhaze, agashyiramo n’inzoga ahinduka undi wundi agatera amahane n’uwo ahuye na we wese, binakekwa ko zimwe mu nsoresore rwazonze ari we waba aruzigurisha.

Yavuze ko urugo rw’uyu mugabo ruri mu zihoramo amakimbirane, asaba n’abandi bayahoramo, abanywa ibiyobyabwenge n’ababicuruza kubivamo kuko bibasubiza inyuma bikanashyira ubuzima bwabo mu kaga, bagakora bakiteza imbere kuko ibyo bindi bishoramo  amaherezo birangira nabi.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Inkuru ishimishije: PI bank

Tue Nov 19 , 2024
Ihuriro rikomeye ry’umwarimu (Dr. Nicolas) n’umunyeshuri (Vitalik Buterin, washinze Ethereum) ryatanze igikorwa giteye ubwuzu: 𝗣𝗜 𝗕𝗮𝗻𝗸. PI Bank ni sisitemu y’imari idashingiye ku mutungo runaka yubatswe mu ikoranabuhanga rya blockchain rya Ethereum. Ukoresheje PI Bank, Abapiyoniya bashobora gufungura no gucunga konti zabo, kubitsa no kubikuza umutungo, kohereza umutungo hagati ya […]

You May Like

Breaking News