Rutsiro: Yatawe muri yombi nyuma yo gutema inka y’umuturanyi we

Ntibatekereza Stéphano w’imyaka 40, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango, akurikiranyweho gutema inka y’umuturanyi we Nduhirabandi Samson w’imyaka 72.

Ntibatekereza Stéphano atuye mu Mudugudu wa Mubirizi, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, akurikiranyweho gutema inka ya Nduhirabandi Samson wo mu Mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Kavumu muri ako Karere, ayisanze mu kiraro cyayo mu murima we, bapfa amakimbirane y’uwo murima baguze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Busangwabugabo Sylvestre yabwiye Itangazamakuru ko iby’uyu murima biri mu nkiko, kuko ubwo Nduhirabandi Samson usanzwe ufite abagore 2, umukuru afite uburwayi bwo mu mutwe, yagurishije uwo murima we Ntibatekereza Stéphano ariko abana be bavuga ko nyina atasinya bitewe n’ubwo burwayi nubwo amafaranga se yayafashe, banafite impungenge ko amafaranga yayivuyemo yahawe umugore wa 2.

Ikibazo cyagiye mu nkiko ariko igihe kitarakemuka Nduhirabandi Samson ashyirayo ikiraro cy’inka ze 2, kubera gushaka ifumbire yegereye uwo murima.

Bikekwa ko nyir’ukugura uyu murima yaba yaje agatema iriya nka ashaka ko bagira ubwoba bakazikuramo, umurima ahamya ko ari uwe kuko yawuguze, igihe bikiri mu nkiko ntibakomeze kuwuvogera.

Gitifu ati: “Kubera ko nyir’izo nka atazegereye, akaba yaranakoze ikosa ryo kutahashyira umushumba, mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira uwa 13 Ukwakira 2024, mu masaha tutamenya neza, inka yatemwe ukuguru n’umurizo, mugitondo nyirazo asanga yatemwe, iyo byegeranye itatemwe.”

Yarakomeje ati: “Nyiri ugutemerwa inka yavuze ko nta wundi bafitanye ikibazo uretse uwo baburana uwo murima agakeka ko ari we wayitemye. Twahise tumufata tumushyikiriza RIB, Sitasiyo ya Ruhango,tuzana veterineri avura iyo nka anaduha icyizere ko izakira kuko uwayitemye atayiciye umutsi.”

Yasabye abaturage kwirinda ubugome nk’ubwo,kuko  nk’uyu ukekwa igihe icyaha cyamuhama yafungwa ntabe agize icyo yunguka, ko ikibazo ari bo bagifitanye atagifitanye n’iyo nka, kiri mu nkiko bakwiye gutegereza umwanzuro wazo, ntacyo bangije.

Yanasabye aborozi b’inka kuzishyira hafi yabo cyangwa bakazishakira abazitaho, kugira ngo zitekane.

Isoko: Imvaho Nshya

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Kaminuza ya Kigali (UoK): Hari abishyuzwa 215 500Frw bari kwishyura atageze kuri 52 000 Frw

Mon Oct 14 , 2024
Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali, University of Kigali, (UoK) bahoze biga mu yahoze ari KIM, barinubira ko bishyuzwa amafaranga y’umurengera y’amasomo batize, harimo abari kwishyura amafaranga y’u Rwanda 51 039 y’isomo rimwe nyamara bari  kwishyuzwa 215 000 y’amasomo ane y’igihembwe cyose. Batabaje inzego z’uburezi ngo zibakemurire ikibazo, […]

You May Like

Breaking News