Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yakatiwe igifungo cy’amezi umunani gisubitswe mu gihe cy’amezi 12, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guteza urugomo mu ruhame (affray) mu gitero yagabye ku muntu mu kabyiniro ko mu murwa mukuru w’u Bwongereza, London.


Uyu muhanzi w’imyaka 37 y’amavuko yahanishijwe iki gihano ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, n’Urukiko rwa Southwark Crown Court, nyuma yo kwemera icyaha muri Nyakanga uyu mwaka.


Urwo rugomo rwabereye mu kabyiniro ka Tape, gaherereye mu gace ka Mayfair i London, muri Gashyantare 2023. Umuntu wagabweho igitero ni Abraham Diaw, wari usanzwe ari inshuti ya Brown kandi akaba n’umukozi mu bijyanye n’umuziki.


Ubushinjacyaha bwavuze ko Brown yakubise Diaw icupa rya tequila mu mutwe inshuro ebyiri, nyuma akomeza kumukubita.


Amashusho yafashwe na kamera z’umutekano yerekanwe mu rukiko yagaragaje Brown akubita uwo mugabo inshuro nyinshi, mbere y’uko abandi bamukura kuri we.

Brown 3.webp

Umucamanza Tony Baumgartner yavuze ko gukoresha icupa ry’ikirahure mu gukubita umuntu mu mutwe ari igikorwa giteje akaga, gishobora gutera ibikomere bikomeye kurushaho.


Yabwiye Brown ko kuba ari icyamamare, kuba afite amafaranga menshi n’uko azwi mu muziki bitamuha uburenganzira bwo gufatwa mu buryo bwihariye imbere y’amategeko.


Yagize ati: “Icyamamare cyawe, amafaranga winjiza n’umwanya ufite mu mwuga ntibiguha uburenganzira bwo gufatwa mu buryo bwihariye. Amategeko agomba gukurikizwa na bose.”


Nubwo igikorwa cyafatwaga nk’urugomo rukomeye, umucamanza yavuze ko hari impamvu zatumye ahitamo igihano gisubitswe, zirimo kuba Brown yari yemeye icyaha, kuba akora kandi afite ibikorwa by’ubugiraneza, ndetse n’uko yari amaze igihe atagaragara mu bindi byaha.


Igihano gisubitswe bivuze ko Brown atazajya gufungwa ako kanya. Icyakora, ashobora gutegekwa kurangiza icyo gifungo mu gihe yakongera gukora icyaha cyangwa atubahirije ibisabwa n’urukiko mu gihe cy’amezi 12.

Brown1.webp

Omololu Akinlolu, uzwi kandi ku izina rya Hoody Baby, akaba umutoza w’ijwi wa Brown, na we yari mu baregwa muri uru rubanza.

Akinlolu w’imyaka 40 y’amavuko yahawe igifungo cy’amezi ane, na cyo gisubitswe mu gihe cy’amezi 12.


Abagabo bombi bari bemeye icyaha cyo guteza urugomo mu ruhame muri Nyakanga, nyuma yo guhakana ibindi byaha bikomeye birimo kugerageza gukomeretsa umuntu ku buryo bukomeye no kumukubita akagira ibikomere.

Urukiko rwategetse kandi ko bishyura amafaranga ajyanye n’ikurikiranarubanza.


Brown yatawe muri yombi muri Gicurasi 2025, ubwo yari agarutse mu Bwongereza bwa mbere kuva habaye icyo gitero.

Brown 2.webp

Yabanje kwangirwa kurekurwa by’agateganyo, ariko nyuma arekurwa amaze kwemera gutanga ingwate ya miliyoni eshanu z’amapawundi, hafi miliyoni 6.7 z’amadolari ya Amerika. Ibyo byatumye ashobora gukomeza ibitaramo yari afite mu bihugu bitandukanye.


Uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya R&B afite amateka y’ibibazo bijyanye n’urugomo. Mu 2009, yemeye icyaha cyo gukubita Rihanna, wari umukunzi we icyo gihe, ahanishwa kugenzurwa n’inzego zibishinzwe mu gihe cy’imyaka itanu (probation).


Brown ni umwe mu bahanzi bakunzwe ku rwego mpuzamahanga, akaba yaranegukanye ibihembo bya Grammy.


Nyuma yo gukatirwa, bamwe mu bafana be bari bateraniye hanze y’urukiko bamwakiranye amashyi n’ibyishimo ubwo yavaga mu nyubako y’urukiko.