Col (Rtd) Nsengimana Augustin, wahoze ari umusirikare mu ngabo za Ex-FAR akanagira inshingano zikomeye mu mutwe wa FDLR, yahishuye ko bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe bagiye bagurisha abagore n’abakobwa, bakabaha abarwanyi ba Mai Mai n’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kugira ngo babafate ku ngufu.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Nsengimana, wahungiye muri Zaïre nyuma y’uko Ingabo za RPA-Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ibyo bikorwa byakorwaga mu rwego rwo gushimangira umubano hagati y’imitwe yitwaje intwaro, gushaka amakuru y’ubutasi no kubona ubufasha mu bikorwa bya gisirikare.
Yasobanuye ko hari abakobwa bamwe mu bayobozi ba FDLR bagiye bagurisha cyangwa bagatanga ku bayobozi b’imitwe ya Mai Mai n’abasirikare ba FARDC, bagamije kubashimisha no kubaka umubano wabafasha kubona amakuru.
Ati: “Hakaba n’irindi tsinda ry’abakobwa bagiye bagurishwa na bamwe mu bayobozi bo muri FDLR, cyangwa bakabatanga mu bayobozi b’aba-Mai Mai n’abasirikare bo muri FARDC, kugira ngo nibura bazabashe kwigarurira imitima y’abo basirikare ba FARDC ndetse n’abo bayobozi, ndetse hanagamijwe n’uko ngo bazajya babaha amakuru.”
Yakomeje avuga ko hari uburyo abo bashakaga abakobwa banyuragamo ku bayobozi ba FDLR bari baziranye na bo, bakumvikana ku mafaranga yatangwa kugira ngo babahabwe.
Ati: “Umu Mai Mai wifuje umukobwa, cyangwa umusirikare wa FARDC wifuje umukobwa aziranye n’umuyobozi runaka wo muri FDLR, kenshi hari abo banyuragaho bari bazi ko baborohereza muri ubwo buryo. Akamunyuraho akamubwira ngo ‘Ndifuza umukobwa runaka, nzamubona nte?’ Undi akamubwira ngo ‘uranshakira amafaranga angahe? Mpa amadolari ibihumbi bitanu, mpa amadolari igihumbi"
Intambara hagati ya FDLR na Mai Mai yaguyemo abagore n’abana
Nsengimana yavuze ko mu 2011 hadutse imirwano hagati ya FDLR n’imitwe ya Mai Mai, ayihuza n’ibikorwa byo gusahura amatungo no kwica abaturage byashinjwaga abarwanyi ba FDLR.
Yasobanuye ko iyo mirwano yatumye abarwanyi ba Mai Mai bafata icyemezo cyo kwihimura ku miryango y’abarwanyi ba FDLR, bikagira ingaruka zikomeye ku bagore n’abana.
Ati: “Ni intambara yaturutse ku bikorwa bibi Aba-FDLR bari bakoreye imiryango y’Aba Mai Mai, harimo kubasahura amatungo, kubicira abantu, noneho Aba-Mai Mai aho bari hose muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, baza guterana biga uburyo bagomba kwirukana Aba FDLR.”
Yakomeje avuga ko abarwanyi ba Mai Mai bari barafashe icyemezo cyo kwica abagore b’Abanyarwanda cyangwa abagaragaraga nk’Abanyarwanda, n’abana babyaranye n’abarwanyi ba FDLR.
Yagize ati: “Ariko biha intego y’uko utunze Umunyarwandakazi cyangwa usa na we, baba barabyaranye cyangwa batarabyaranye, agomba kubanza kumwica, utazamwica akaba ari we bazahana akaba ari we bica, kandi ko atagomba kumwica wenyine ko agomba kujyana n’abana babyaranye. Abanyarwandakazi bapfuye urw’urubozo bishwe n’Aba Mai Mai muri icyo gihe.”
Nsengimana yanagarutse ku bitero yavuze ko byagabwe n’abasirikare ba FARDC mu 2010, mu gace ka Mwima muri RDC, aho abagore n’abakobwa bakorewe ihohoterwa rikomeye, bamwe rikabaviramo urupfu.
Ibibazo by’umuryango we byamukoze ku mutima
Col (Rtd) Nsengimana Augustin ari mu batangiranye na FDLR, aho yagiye ahabwa inshingano zitandukanye mu buyobozi bw’uyu mutwe.
Yayoboye batayo mu gihe cy’imyaka 12 mu mitwe ya ALiR na FDLR, nyuma aba Umuyobozi Wungirije muri Réserve de Brigade ya FDLR.
Mu 2015, ubwo yatahutse mu Rwanda, yari Umujyanama mu by’umutekano n’igisirikare muri Perezidansi ya FDLR.
Nsengimana yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye afata icyemezo cyo kuva muri uyu mutwe zifitanye isano n’ibibazo umugore we yahuye na byo mu 2010, ubwo yari amaze kubyara kandi akeneye ubuvuzi bwihariye butabonekaga aho bari batuye muri RDC.
Ibyo byatumye umugore we asaba uruhushya rwo kujya kwivuriza mu Rwanda.
Mu 2014, umugore we yasubiye muri RDC gusura Nsengimana, nyuma aza kongera gutaha mu Rwanda aherekejwe n’umugabo we.
Yavuze ko kuva icyo gihe yatangiye gutakarizwa icyizere n’ubuyobozi bwa FDLR, bwakekaga ko kuba umugore we yari mu Rwanda byashoboraga gutuma agambanira uwo mutwe.
Ati: “Nagize ibyago bikomeye cyane, batangiye kuntakariza icyizere, ndetse bibatera impungenge baravuga ngo ‘Uriya muntu ufite umugore mu Rwanda ashobora kuzatugirira nabi. Bakavuga ngo ‘Wowe ko uri inyenzi, barakwica.’”
Yasobanuye ko nyuma yaho yatangiye gukurikiranwa n’abo yise abamaneko ba FDLR, bituma arambirwa ubuzima bwo mu mashyamba, afata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda abifashijwemo n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO).
Uko Nsengimana yavuye muri FDLR agataha mu Rwanda
Nsengimana yatahutse mu Rwanda mu 2015, ajyanwa mu Kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, ahamara igihe ahabwa amasomo amufasha gusubira mu buzima busanzwe.
Nyuma y’amezi atandatu avuye muri icyo kigo, yahawe akazi mu Ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rubavu, binyuze mu mikoranire yacyo na Minisiteri y’Ingabo.
Nyuma yo kuva muri FDLR no gusubira mu buzima busanzwe mu Rwanda, Nsengimana yasabye abayobozi b’uyu mutwe gushyira intwaro hasi bagataha mu gihugu, avuga ko urugamba barwana nta mahirwe bafite yo kurutsinda.
Yasabye kandi abarwanyi bakiri bato muri FDLR kudakomeza kwemera gukoreshwa n’abayobozi babo, mu gihe imiryango y’abo bayobozi iba mu mahanga.
Ati: “Babanze barebe aho imiryango y’abo bayobozi iri, babanze barebe uko imiryango y’abo bayobozi ibayeho, bo bafite abana bari kwirukankana mu mashyamba abandi barajyanye abagore babo mu bihugu byiza by’i Burayi, baboherereza amafaranga kuri ayo basahura, ndetse n’ayo bahabwa na FARDC yabahembye yabageneye, amafaranga menshi n’ubundi ajya mu mifuka y’abo ‘ba commanders’.
Yashishikarije abarwanyi ba FDLR kuva mu mashyamba bagataha mu Rwanda, kugira ngo batangire ubuzima bushya kandi bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.





