Ba Ofisiye 23 bibumbiye mu mutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’iburasirazuba (EASF) bavuga ko nubwo bahabwa amasomo y’ubwirinzi baturutse mu bihugu binyuranye bahungukira no gusangira ubunararibonye n’umuco.
Ni abasirikare baturutse mu bihugu 6 byo ku mugabane w’Afurika, bamaze mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), ibyumweru 2 bahabwa amahugurwa abategurira kuzigisha abandi (TOT).
Major Faustin Nkuranga wo mu ngabo z’u Rwanda, ni umwe mu bitabiriye amahugurwa.
Yagize ati: “Amahugurwa twabonye yarimo ibintu byinshi binyuranye, aho twahuguwe uburyo bwo gucunga amahoro mu bihe bikomeye cyane mu bihugu biri mu midugararo ndetse no gufasha abayobozi bakuru ku cyicaro, twigishwa n’abarimu bava mu muryango uhora witeguye gutabara aho rukomeye, gusa nanone ntabwo ari aho bigarukira kuko dusangira ubunararibonye, tugasangira umuco ndetse buri wese aboneraho no kumenyekanisha igihugu cye agikundisha abandi basirikare”.
Akomeza avuga ko agashya bakuyemo harimo gutegura ingabo mbere yo kujya mu gikorwa aho bagomba kugikorera bakamenya amakuru.
Yagize ati: “Twamenye ko ari ngombwa kumenya ibibazo biri aho ugiye gushaka amahoro; n’uburyo uzashyira mu bikorwa ibyo wateguye, hakiyongera ho no kumenya tukubahana kandi ni ibintu tugenda twungukiramo ubumenyi bunyuranye.”
Lt Col Isaiah GECHUKI ONG’ESA wo mu ngabo za Kenya, we avuga ko uretse amasomo yahawe ngo yishimiye n’uburyo Abanyarwanda ari abaturage beza ndetse ko n’u Rwanda muri rusange ari igihugu cyiza.
Yagize ati: “Muri aya mahugurwa dusoje yo kuba tuzahugura abandi ni ingirakamaro cyane kuko twakuyemo impamba izadufasha kuzuza inshingano mu by’umutekano aho twazatumwa aho ari ho hose, twamenye uburyo butandukanye tugomba kwiteguramo ndetse n’umusanzu wacu, kuri njyewe n’abagenzi banjye bo mu bindi bihugu twishimiye ko u Rwanda ari igihugu cyiza gifite isuku aho ari hose, Abanyarwanda bo barangwa n’ikinyabupfura kimwe no kwakira neza abanyamahanga, uyu ni umuco mwiza.”
Umuyobozi wa RPA, Col (Rtd) Jill Rutaremara, we yishimira ko amahugurwa ategura abahugura abandi, isigiye byinshi ingabo zayitabiriye, cyane ko ngo bizatuma umubare w’abaza guhugura mu Rwanda ugabanyuka
Yagize ati: “Birahendutse kugira abakwigishiriza mu gihugu, icya kabiri bituma tudakomeza gukenera abanyamahanga baza kutwigishiriza, iyo ufite ubwo bushobozi ni ikintu cyiza, aho kugira ngo nugira amahugurwa ujye gushaka umuzungu, ujye gushaka umuntu mu bindi bihugu”
Ati: “Ni yo mpamvu twishimira ko dufite Abanyarwanda bashobora kwigisha mu mahugurwa nk’aya, nk’uko hagaragayemo n’ibindi bihugu bifite abasirikare babyo bashobora kwigisha abandi, ibi ni ibintu bifitiye igihugu cyacu inyungu ikomeye mu bumenyi bwo gucunga umutekano mu bihe by’amage.”
Muri aya mahugurwa yiswe The Force Headquaters Staff Officers Training of Trainers (FHQ SO TOT) ubwo yasozwaga n’Umugaba Mukuru wungirije w’Umutwe w’Inkeragutabara, Maj Gen Andrew Kagame, wari kumwe n’uhagarariye EASF, Brig Gen Stephen Tumwesigye Kashure, yavuze ko yishimiye ko habonetse umubare w’abandi basirikare 23 bahawe ubumenyi baturutse mu bihugu bitandukanye bugiye kongera byinshi mu mikorere myiza y’Ingabo zikora ku byicaro bikuru by’ingabo z’ibihugu byitabiriye amasomo mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Yagize ati: “Amasomo n’ubumenyi mukuye aha mu minsi 14 muhamaze, ntabwo bukwiye kuzaba mu nyungu zanyu gusa, mubugeze ku bandi ku buryo ba Ofisiye b’ejo hazaza, bazaba bafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije, bityo uburyo bwo kurinda amahoro buhabwe imbaraga zifatika zubakiye ku buhanga ndabasaba kubyaza umusaruro ubumenyi mukuye hano kandi bukagera no kuri buri musirikare wo muri EASF.”
Ayo mahugurwa yitabiriwe n’ibihugu bya Djibuti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Uganda hakaba harimo n’abagore babiri, kandi aba basirikare harimo abari ku ipeti rya Lt Col, Major na Capitain.
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!
I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.
I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.
Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?