RWANDA EXPO 2024: Yitabiriwe n’ibigo bisaga 700

Imurikagurisha Mpuzamahanga mu Rwanda, ku nshuro ya 27 ryatangiye kuri uyu wa Kane, itariki ya 25 Nyakanga 2024, i Gikondo ahazwi nka Expo Ground ryitabiriwe n’ibigo 700 byo mu bihugu 19.

Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizamara ibyumweru bitatu, rizasozwa ku itariki ya 15 Kanama 2024.

Muri icyo gihe, abamurika ibyo bakora baturuka mu Rwanda no mu mahanga, bitezweho kuzasurwa n’abantu barenga 600, 000, nkuko Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwabitangaje.

Mohamed Aly, umushoramari w’Umunyamisiri witabiriye iryo murikagurisha ku nshuro ya munani, yatangaje ko yamaze gutegura ahantu ho kumurikira (stands) 49, akazahamurika ibicuruzwa birimo amatapi, ibikoresho by’amashanyarazi, intebe n’ibiribwa bitandukanye.

Yagize ati: “Nishimiye kwitabira iyi EXPO y’uyu mwaka kuko nanyuzwe n’ukuntu abaturage baba bishimiye guhaha cyangwa gusura ibyiza birimo, baza ari benshi baje kwishimisha. Ni n’amahire, iri murikagurisha ribaye by’umwihariko Abanyarwanda bavuye mu bikorwa by’amatora byagenze neza”.

Aly yongeyeho ko abantu benshi bahitamo guhaha ibintu byinshi bimurikwa muri EXPO kuko baba bagize amahirwe yo kubibona ku giciro gito.

PSF itangaza ko abacuruzi baje kumurika bitabiriye iryo murikagurisha ry’uyu mwaka baturutse mu bihugu 19, birimo 11 byo ku mugabane w’Afurika n’ibindi 7 byo ku Mugabane wa Aziya.

Delight Forkuok, ukomoka mu gihugu cya Ghana amaze kwitabira iryo murikagurisha mpuzamahanga inshuro 27, yagaragaje ko yishimiye kuba yongeye kugaruka mu Rwanda, aho avuga ko buri gihe mu Rwanda haba hari amahirwe yorohereza ubucuruzi nk’uko tubikesha RBA.

Yagize ati: “Hashize imyaka 27 nza kumurika hano, muri icyo gihe cyose, nabonye ukuntu amahirwe y’ishoramari yiyongera. Turabona umubare munini w’abantu bitabira imurikagurisha ndetse n’abakiliya buri mwaka baraza. Turatekereza ko no muri uyu mwaka ari ko bizagenda.”

Abanyarwanda basabwe kwitabira EXPO ku bwinshi kugira babashe kwigurira ubwoko butandukanye bw’ibicuruzwa birimo kuhamurikirwa kandi bihendutse.

Umuvugizi wa PSF, Walter Hunde, yavuze ko ibiciro byo kwinjira muri Expo ari amafaranga 500 y’u Rwanda ku bana, mu gihe abakuru bishyura 1 000, bikaba byagabanyijwe mu korohereza Abanyarwanda bose ngo babone uko bitabira iryo murikagurisha Mpuzamahanga.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

DRC: Bahala nyuma yo kuva mu mishyikirano ya M23 yahise atabwa muri yombi

Fri Jul 26 , 2024
Abbé Bahala Jean Bosco wahoze ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro muri RDC no gusubiza mu buzima busanzwe abayihozemo, yatawe muri yombi akigera i Kampala. Uyu mugabo yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili nyuma yo kuhagera akubutse i Kampala muri Uganda. Aha i Kampala amakuru […]

You May Like

Breaking News