Rwangombwa yaburiye abayoboka ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yaburiye abantu ko bakwiriye kwirinda ‘urusimbi’ ruri mu bucuruzi bw’amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko ari ibintu bikomeje guhombya benshi.

Magingo aya, ubutabera bw’u Rwanda buri gukurikirana umugabo wariganyije abantu barenga 500 asaga miliyoni 10$ binyuze mu bucuruzi bwo kuri internet mu kigo cyitwaga Billion Traders FX.

Ibi bibaye nyuma y’aho mu ntangiriro z’uyu mwaka, abantu benshi batatse ko bahombeye amafaranga yabo mu kigo cyitwa Super free to Trade Ltd (STT) cyifashisha ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubucuruzi bwa ‘Cryptocurrency’.

Guverineri Rwangombwa yavuze abantu bakwiriye gusobanukirwa ko ubu bucuruzi butemewe kuko inyungu bene bwo basezeranya abantu idashoboka mu rwego rw’imari aho ari ho hose ku Isi.

Ati “Ni ukwirinda gukorana n’aba bantu bakoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bw’amafaranga. Nta muntu uzaza akubwira ngo araguha inyungu ya 10% buri kwezi, ntaho tuzi bacuruza imari mu Isi yakungukira 10% buri kwezi. Uramuha miliyoni 100 mu kwezi kumwe aguhe miliyoni 10, urwo rusimbi, ntirubaho mu bucuruzi bw’imari.”

Rwangombwa yavuze abantu bakwiriye kwirinda kujya mu bintu by’ubushukanyi, basezeranyijwe ko bagiye gukira mu buryo bwihuse.

Ati “Ugiye kureba, ugiye gukora ubushakashatsi, nta muntu n’umwe muri abo ngabo wigeze akora ngo ntiyambure abantu. Hafi ya bose, birangira bambuye abandi kuko batangira yakira amafaranga ya kanaka agahita amuha inyungu, undi yaza agatangira gukoresha amafaranga y’abaje bamugana kugira ngo yishyure abaje mbere.”

“Uko yishyura abaje mbere ni ko akangurira abandi kumugana bikagera ahantu byamubanye umurengera atagifite uko ashobora kwishyura ba bantu noneho mukanya gato ukabona yahombye yabuze.”

BNR yakunze kugaragaza ko ubu bucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika (crypoassets) burimo ingorane nyinshi zirimo kutarengerwa n’amategeko, ubujura n’ingorane zo guhomba, guhindagurika gukabije kw’ibiciro no kudakorera mu mucyo.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Israel yavuze ko nta gahunda ifite yo gukura ingabo ku mupaka wa Gaza na Misiri

Thu Aug 22 , 2024
Leta ya Israel yahakanye amakuru yavugaga ko iteganya gukura ingabo zayo ku mupaka uhuza Intara ya Gaza muri Palestine na Misiri, nka kimwe mu bigize amasezerano hagati yayo n’umutwe witwaje intwaro wa Hamas. Ikinyamakuru Kan 11 cyo muri Israel ni cyo cyari cyatangaje aya makuru kuri uyu wa 21 Kanama […]

You May Like

Breaking News