Ryoherwa na Week-end witabira ibi bitaramo:

1

Hari igihe umuntu atangira weekend atazi aho yasohokera, akaryoherwa na week-end atarama, anataramirwa hagamijwe kuruhuka mu mutwe.

Image

Muri iyi nkuru Imvaho nshya yaguteguriye urutonde rw’ibitaramo bitandukanye byagufasha kwishimira no kuryoherwa na Weekend bikazatuma utangira neza icyumweru gitaha.

Ku ikubitiro hari igitaramo Icyumba Cy’amategeko.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Kanama, hateganyijwe igitaramo Icyumba cy’amategeko cya Riderman na Bulldogg biteguye gushimisha abakunzi ba Hip hop muri Camp Kigali hagamijwe kumurika EP bakoranye bise Icyumba Cy’amategeko.

Ni igitaramo biteganyijwe ko kiza kugaragaramo abanyabigwi mu njyana ya Hip hop bari bagize, Tuff Gang, igizwe na Bulldogg, Fireman, Green P, na P-Fla, mu bandi baraperi bari butarame harimo Bruce the first, B-Threy, Ish Kevin, Bushali, na Kenny K-Shot.

Groove Kigali kandi yateguye ibirori biri bucurangwemo indirimbo zo mu bihe bya kera kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Kanama 2024, bibera muri Caiman Restaurant iherereye Kibagabaga. Ni ibirori byabo bise Ubutembere bwo mu bihe bya kera (A Trip to the Old Days), muri ibyo birori haragaragaramo abavanga umuziki batandukanye barimo DJ Joe Ingoma, DJ Inno, na DJ Cad.

Mu buryo bwo gusoza neza weekend itorero ryitwa Abeza b’I Bwanacyambwe bateguye igitaramo ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024, kizafasha abakunzi b’injyana Gakondo kwizihirwa, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu majonjora y’Igikombe cy’Isi cy’abagore cya Basketball (FIBA) cya 2026

U Rwanda rwiteguye umukino uruhuza na Senegal muri kimwe cya kabiri, mu gihe u Bwongereza bukina na Hongiriya. Imikino yombi iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki 24 Kanama 2024, muri BK Arena, guhera saa kumi n’imwe na saa mbiri z’umugoroba.

Abatsinda bazahura ku mukino wa nyuma ku cyumweru saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Amatike araboneka kuri Ticqe ahandi wajya weekend yawe ikarushaho kuryoha.

Mu gihe hitegurwa isubira ku ishuri ku banyeshuri, hateguwe ibirori by’abana byiswe Radisson’s Back to School Pool Party bibera muri Parkin kuri uyu wa Gatandatu, 24 Kanama 2024, guhera saa kumi kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni umugoroba uri burangwe n’imikino itandukanye harimo koga, trampoline no kubashushanya mu maso (face painting). Hakaboneka ibyo kurya bitandukanye by’abana.

Kuri iki Cyumweru kandi tariki ya 25 Kanama, guhera saa sita kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, hateganyijwe ibirori bisoza ikiruhuko byiswe Urban Kids by La Cachette bizabera muri Centre ya Mundi, Rwandex KN3 Rd, Abana bafite imyaka 2-16 bateganyirijwe umugoroba ugizwe n’imikino, umuziki, imbyino, n’ubukorikori, ku mubyeyi wifuza guha umwana we ibyishimo yamujyana muri ibyo birori.

Uretse ibi bitaramo biteganyijwe muri iyi week end, uku kwezi kwaranzwe n’ibitaramo bitandukanye birimo igiherutse kubera i Musanze cyahuriyemo Rema Namakula na The Ben, icya Sheebah Karungi cyabereye muri Camp Kigali n’ibindi, bikaba ari bimwe byiswe kuva mu bwiza ujya mu bundi, nawe niba ushaka kunezerwa ibyo bitaramo byagufasha.

Hari ibitaramo by’abana byatuma basoza ibiruhuko bishimye

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Ryoherwa na Week-end witabira ibi bitaramo:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

U Rwanda nirugusaba amaboko uzaruhe n’umutima – Sandrine Isheja

Sat Aug 24 , 2024
Sandrine Isheja Butera, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere akamuha inshingano muri RBA, yizeza ko azitanga uko bishoboka agakorera u Rwanda. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “U Rwanda nirugusaba amaboko uzaruhe n’umutima!” Yavuze ko ibi ari […]

You May Like

Breaking News