uyu munsi tariki 23 Nyakanga ni umunsi wa 205 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 161 kugira ngo umwaka ugere ku umusozo
Ku cyumweru cya tariki 23 Nyakanga 2023, Muri Diyosezi ya Butare, Paruwasi ya Mugombwa habereye igikorwa cyo gusoza urugendo rw’Isanamitima icyiciro cya 2, rwakozwe n’abakrisitu 303.
.
Bimwe mu byaranze itariki ya 22 Kamena mu mateka :
1829: Hahimbwe imashini yandika, ihimbwe n’Umunyamerika William Austin Burt.
1881: Hashinzwe ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino ngororamungingo rizwi cyane nka Fédération Internationale de Gymnastique(FIG). Iri niryo shyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino rimaze igihe kirekire rishinzwe mu mateka y’isi. Fédération Internationale de Gymnastique, yashingiwe mu gihugu cy’u Bubiligi, mu Mujyi wa Liège, muri iki gihe iri shyirahamwe rifite icyicaro mu gihugu cy’u Busuwisi, mu Mujyi wa Lausane. Kugera mu mwaka w’1921 ryari rigizwe n’ibihugu bitatu aribyo u Bubiligi, u Bufaransa n’u Buholandi.
1894: Imitwe itandukanye ikomoka mu Buyapani yateye inkunga ingoro y’u Buyapani umwami w’iki gihugu yabagamo bavana ku ngoma umwami wa Koreya.
1903: Ford yagurishije bwa mbere imodoka ye yo mu bwoko bwamwitiriwe “Ford”.
1914: Austria-Hungary (Autriche-Hongrie) yatanaze gasopo ku bwami bwa Serbia, ngo abanya Autriche bishakire uwishe igikomangoma Archduke Franz Ferdinand, igikomangoma kiciwe I Sarajevo kigahitana n’umugore we, Serbia harimo ubusabe yanze bituma Autriche itangaza intambara kuri Serbia biba n’intandaro y’intambara ya mbere y’isi yose.
1963: U Bufaransa bwanze gukurikiza amasezerano ya Moscou agamije kugabanya kugerageza intwaro z’uburozi ku isi.
1966: Saddam Hussein nyuma yo gutera amahane ngo afungurwe yimuriwe mu bundi buroko.
1983: Hatangiye intambara ya gisivile mu gihugu cya Sri Lanka, mu buryo bw’umwihariko iyi ntambara yahuzaga ingabo za guverinoma n’inyeshyamba zo mu mutwe Liberation Tigers zari zicumbitse i Tamil Eelam, mu Buhinde. Iyi ntambara yatumye abarenga ibihumbi magana ane bava mu byabo.
1984: Vanessa Lynn Williams yabaye Nyampinga wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ufite inkomoko ku mugabane w’Afurika, nyamara nyuma y’iminsi micye yaje kuryamburwa. Kwamburwa ikamba k’uyu Nyampinga, byaturutse ku mafoto yagaragajwe yambaye ukuri, yasohotse mu kinyamakuru Penthouse, uyu ni we Nyampinga wa mbere wambuwe ikamba mu mateka y’iki gihugu.
1992: I Vatican, komisiyo iyobowe na Joseph Ratzinger, yatangaje ko bikwiye ko hakumirwa uburenganzira bw’abakora imibonano mpuzabitsina babihuje, ndetse no kubana kw’abantu batashyingiranywe mu buryo bwemewe. Joseph Ratzinger, muri ibi bihe yabaye umushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika, izina ry’ubushumba ni Papa Benedict XVI, yimitswe tariki 7 Gicurasi 2005, uretse ko yari yatowe tariki 19 Mata 2005, aza no kwegura.
1992: Abkhazia yatangaje ubwigenge bwayo, yigobotora Georgia.
2000: Lance Armstrong, umunyonzi ukomoka muri Amerika yahawe igihembo cy’umukinnyi wa mbere mu « Tour de France » mu mukino w’amagare nyamara ibi bihembo yaje kubyakwa nyuma y’uko havumbuwe ko yakoreshaga imiti imwongerera imbaraga
2005: Mu gihugu cya Misiri habereye igitero cy’ubwiyahuzi, haturitse ibisasu bitatu bya bombe bihitana abantu mirongo inani n’umunani.
Bamwe mu bavutse uyu munsi:
1803 Johann Vesque von Püttlingen, umunyamategeko wo muri Otirishe , yavukiye mu ngoro ya Lubomirski, Opole Lubelskie muri Polonye .
1806 Eduard Marxsen, umucuranzi wa piyano w’umudage, wavukiye Nienstädten.
1816 Charlotte Saunders Cushman, umukinnyi wa filime w’umunyamerika (Lady MacBeth), wavukiye i Boston, muri Massachusetts .
1822 Darius Nash Couch, umucuruzi w’umunyamerika,
1892: Haile Selassie, umwami w’Abami wa Ethiopia, yavutse yitwa Tafari Makonnem, yabaye igihangange cyane, kuva yaba negus mu 1930. Mu w’1936 yagiye mu ishyirahamwe ry’ibihugu SDN yaje kuvamo Loni mu 1945; avuga adaciye ku ruhande ko adashimishijwe n’uburyo Abataliyani bamwicira abaturage.
1906: Vladimir Prelog, umuhanga mu butabire ukomoka mu Busuwisi wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu butabire mu 1975.
1973: Monica Lewinsky, wimenyerezaga umwuga muri Maison-Blanche ku ngoma ya Bill Clinton waje no kuryamana n’uyu muperezida inkuru ikamamara ku isi.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi:
1793: Roger Sherman, umwe mu bashyize umukono ku masezerano yahesheje ubwigenge Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1885: Ulysses Simpson Grant, wabaye Jenerali mu ngabo zo mu Majyepfo ya Amerika waje no kuba perezida wa 18 wa Amerika.
1932: Alberto Santos-Dumont, Umumya Brezil wakoze indege.
2007: Mohammed Zahir Shah, wabaye umwami wa Afganistan.