I Dakar muri Senegal imfungwa zikomeje kurya karungu nyuma y’uko ngo zifatwa nabi bituma zikora imyigaragambyo.
Izi mfungwa n’abagororwa bo muri Camp pénal liberté 6 i Dakar, batangiye imyigaragambyo ku wa Gatanu bavuga ko babazwa no gufatwa nabi.
Bahise bimuriwe muri Gereza ya Rebeuss, basaba gusurwa na Minisitiri w’ubutabera kugira ngo uburyo bafatwamo nabi burangire, kuko bavuga ko bahohoterwa cyane harimo no gukubitwa bikorwa n’abacungagereza.
Bavuga ko kandi uretse kuba bahohoterwa, hari na mugenzi wabo bakeka ko yapfuye mu buryo buteye urujijo nyuma yo koherezwa mu yindi gereza, kandi bakaba bumva ntabundi buryo bafite bwo kumvikanisha ijwi ryabo uretse kwiyicisha inzara.
Ibi ni ibyatangajwe na Ibrahima Sall, Perezida w’umwe mu miryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa witwa ASRED.
Ibrahima Sall yagize ati, ”Kuko imfungwa zidafite ubundi buryo, ntizatera abacungagereza, ntibashobora kurwana n’ababarinda. Intwaro bafite ni imwe ni iyo kwiyicisha inzara bafite intego imwe yo kumvisha abantu ko, batari inyamaswa. Ari ibiremwamuntu. Bemera ko bakoze ibyaha, ariko bakwiye gutabarwa”.
Ubuyobozi bwa gereza bwo buvuga ko ibyo izo mfungwa zivugwa nta shingiro bifite, mu gihe uwo muryango wa ASRED wo usaba ubuyobozi bwa gereza kugira ibyo buhindura mu buryo imfungwa n’abagororwa bafatwa.