Umuhanzi wo muri Nigeria Seyi Vibez, yatangaje ko yatandukanye n’inzu itunganya imiziki ya Boss Dapper yabarizwagamo.
Yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yashyizeho ifoto ye maze akayiherekeresha amagambo make ariko asobanuye byinshi.
Seyi yagize ati: “Umuhanzi wigenga”
Iby’uko amasezerano y’uyu muhanzi n’inzu ya Boss Dapper label yabarizwagamo yaba yasheshwe, byanashimangiwe n’uko ku mpande zombi habayeho guhagarika gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga (Unfollow).
Seyi Vibez avuye muri iyo label nyuma yo kwibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga n’abanyanjeriya benshi batuye i Toronto muri Canada, kubera guhagarika igitaramo yari afiteyo nta nteguza.
Imikoranire ya Seyi Vibez na Dapper Music Lebel yatangiye kuva mu 2022, aho muri uwo mwaka ndetse n’uwakurikiyeho Seyi Vibez yatsindiye ibihembo bitandukanye byanatumye uyu muhanzi yamamara muri Nigeria no hanze yaho.
Nubwo bimeze bityo ariko impande zombi ntiziratangaza impamvu y’itandukana ryabo.
Seyi Vibez azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Santorini, Man of the year, Karma, Professor n’izindi.