SOBANUKIRWA IMIKORANIRE YA PI NETWORK NA STELLAR

Mubihe aho tekinoroji ya Blochain irigufata icyiciro cyo hejuru, Pi Network yateye intambwe igaragara imikoranire ikomeye ifitaye  na Pi network mbere y’ifungura ry’umuyoboro (Open tework)t. Ikibazo cy’ibanze gikunze kuvuka: bizamera bite nyuma yo gutangira? Kugira ngo usubize iki kibazo, ni ngombwa gusobanukirwa isano bifitanye na Stellar, igize urufatiro rwibanze mubigendanye na sistemu igamije ubukungu(ecosystem).

Dukomoje gato kuri stellar ni urubuga ngenga bukungu mu mitungo koranabuhanga, imitungu cyane cyane iyifarangakoranabuhanga yubakiye kuri Blochain ari nayo sisitemu izifashishwa mukugena agaciro ka Pi network igendeye kumakuru arikuri transaction zakorewe muri Blochain ya Pi network arinaho benshi benshingiraho  bashingira bemeza ko Pi imwe izasohokera kuri $ 314159 agera kuri Miliyoni 413904482.50 Frw kubera ko iyinshurana ryakorewe muri blochain ryakorewe cyane kuri iki giciro kandi bivugwa akagaciro kamaze kugera kuri 80%. Ibi nanone bijyanye n’imikoranire ya Pi network na stellar wabisanga muri Whitepaper ya Pi

Gukorera kuri Stellar blockchain protocol , Pi Network yashyizeho urwego rwo kuvugurura ibintu bikomeye hamwe no kumenyekanisha bizabafasha Gufungura Pi ikajya ahagara igatangira gukoreshwa ndetse ifite iagaciro kazahaindurira ubuzima buri Payoniya wayo nkuko mu intego zayo arikuba ifaranga rizakoreshwa mu bihuu byinshi kwisi ndetse rigahindura imibereho ya muntu aho rizajya rikoreshwa mukwishyura ibicuruzwa na serivise zitandukanye ndengamipaka. Kimwe mu bintu by’ingenzi bigize iyi gahunda ni inzibacyuho kuri protokole ya V20, intambwe iteganijwe vuba aha na n’itsinda rikuru riyoboye umushinga wa Pi network. Iri vugurura riteganya iterambere ryagutse mubikorwa n’ubushobozi bwa sisitemu muri rusange.

Abapayiniya, cyangwa abitangiye hakiri kare Pi Network, barashishikarizwa kumenyera urubuga rwa Stellar. Kubera iki? Kuberako igice kinini cya Anchors kiboneka kumurongo wa Stellar kigenda cyinjizwa buhoro buhoro mumikorere ya Pi Blockchain n’itsinda riyoboye Pi network . Iyi ntambwe ntabwo ishyiraho uburyo bukomeye bwo guhuza imiyoboro yombi ahubwo inasezeranya guhanga udushya kubakoresha Pi Network mugihe kizaza.

Kimwe mu bintu by’ingenzi ugomba kumenya ni uko urufunguzo rw’iri hinduka rikomeye ruri mu gufungura umushinga. Guhuza ibishya ukuraho inzitizi zose aribyo bizafungura ubushobozi bwose bwa Pi Network. Iyi nzira isaba kwihangana kubakoresha bose uyu mushinga wa Pi network, nyamara kandi itera icyizere ko intambwe zatewe ari ugushyigikira umiyoboro ndetse no kwagura imishinga mugihe kirambye.

Nubwo byinshi bishobora gutegurwa, bigomba kwemerwa ko kumenya neza igihe na gahunda yo gutangiza bikomeje bitoroshye. Nubwo bimeze bityo ariko, imyiteguro y’abapayoniya birarimbnyije hamwe n’imbaraga zikomeje gushyirwamo n’itsinda rikuru riyoboye umushinga (Pi Core Team) biratanga ikizere ko uyu mwaka wa 2024 utagomba kurenga badafunguye umushinga nkuko byatangajwe na Dr. Nikolas Kokkalis Umuyobozi mukuru akaba ari nawe watangije uyumushinga. Ibi nanone bigaha ikizere abapayoniya ejo hazaza heza ha Pi Network kubera ubu buryo bwose burikubakwa nubwo bateereje igihe kinini.

Mugihe hategerezanyije amatsiko iri hinduka rikomeye, ni ngombwa ko abapayoniya bahora bakurikirana amakuru ajyanye n’imishinga izafungura amahirwe menshi kubayikoresha.

Mu isi  igenda ihindagurika, guhuza n’imihindagurikire y’ikirere no gusobanukirwa byimbitse ikoranabuhanga rishingiyeho ni urufunguzo rwo gukomeza gutera imbere.

Byombi Pi Network na Stellar, batangaza udushya twinshi, byafunguye inzira zishimishije kandi zitanga ikizere kubitabiriye gukoresha Pi.

Mugihe mubihugu byinshi ku isi hari intambara,inzara, indwara z’ibyorezo kandi bigoye kubona ubuvuzi reka uwamenya umushinga wa Pi network azabeho neza ahanganye nibyo byose kuko afite ubushobozi cyane ko ari umushinga uzafungura amaso abashoramari benshi ku isi bagashoramo akayabo k’amadolari mukugira bibikeho ayamafaranga ataboneka mu inoti n’ibiceri agiye guhindura ubuzima bw’amaliyoni atagira ingano bwabayiyobotse. Nkuko abajijukiye imikorerere y’ifarangakoranabuhanga bazi neza uburyo Bitcoin yavuye kubihumbi 68$ muri 2021 ikagera kubihumbi 16$ 2023. Stellar rero icyo izafasha pi network kutagira iganuko nkiri rya Bitcoin kuko izakomeza kwiyongera mugaciro aho kugabanuka nanone ushingiye kuri sisitemu y’ubukungu yubatse n’itsinda rikuru rya  Pi network.

About The Author

Moise MUNYANEZA

Ushaka gukurikirana amakuru agezweho kuri Pi Network? Twandikire kuri WhatsApp: +250790521482

One thought on “SOBANUKIRWA IMIKORANIRE YA PI NETWORK NA STELLAR

  1. Nkuko abajijukiye imikorerere y’ifarangakoranabuhanga bazi neza uburyo Bitcoin yavuye kubihumbi 68$ muri 2021 ikagera kubihumbi 16$ 2023. Stellar rero icyo izafasha pi network kutagira iganuko nkiri rya Bitcoin kuko izakomeza kwiyongera mugaciro aho kugabanuka nanone ushingiye kuri sisitemu y’ubukungu yubatse n’itsinda rikuru rya Pi network.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Umuganura ni iki? Sobanukirwa byinshi wibaza kuri uyu muhango umenye n’uko kera wizihizwaga

Fri Aug 2 , 2024
Buri wa 5 wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, Abanyarwanda bizihiza umunsi w’umuganura, abakuze bavuga ko kwizihiza umuhango w’umuganura ari ugusigasira umurage w’u Rwanda, bitewe nuko ukubiyemo indangagaciro z’umuco nyarwanda.Umunsi w’Umuganura urizihizwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2024 mu Karere ka Kayonza, ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Umuganura, isoko […]

You May Like

Breaking News