Mu iterambere ryibanze rinyeganyeza isi y’ifarangakoranabuhanga(crypto world), Pi Network imaze kugera ku ntera ishimishije hamwe no gusinya amasezerano 219 yo gutanga umutungo (SACs) kurubuga rwa Stellar. Iyi ntambwe yerekana ko ibihugu 219 byatangije uburyo bukenewe cyane (HDTM) ku mutungo wabyo ku muyoboro wa Pi. Ibi byagezweho ntabwo byagura Pi Network gusa ahubwo binashimangira umwanya ntasubirwaho kuri blockchain ecosystem mpuzamahanga. Ikindi gishimangira iki cyagezweho ni uguhuza neza Banki ya Pi-Nexus na Pi Network, Stellar, SidraChain, PiBank, na n’urubugavunjishafaranga rwa Pi(Piexchange), bikaba byerekana impinduramatwara ikomeye mu isi y’ifarangakoranabuhanga.
Umuyoboro wa Pi ni iki?
Pi Network ni umushinga ufite intego yo kuzamura imikorere y’ifarangakoranabuhanga(cryptocurency) ndetse no gutuma ryitabirwa cyangwa riyobokwa na benshi. Hatangijwe uburyo buri wese na bamwe bafite ibikoresho bidafite ubushobozi buri hejuru kugira uruhare mu isi y’ikoranabuhanga, Pi Network yazanye uburyo bushya bwo budaheza, butari busazwe aho gukora mining hakoreshejwe telefone ngendanwa, kandi mubusanzwe hakoreshwaga I mashine kabuhariwe zifite imbaraga n’amashanyarazi menshi.
Stellar ifite inshingano zayo muri Blockchain Ecosystem
Stellar ni urubuga rwahashizwe rworoshya imyishyuranire ndengamipaka, nk’uburyo bwihuse kandi bunoze. Izwiho kuba ihendutse kandi irihuta, Stellar yamenyekanye nko kuba amahitamo meza mukuba umufatanyabikorwa k’umitungo mvujwafaranga muburyo bugezweho. Stellar ishyigikira imishinga itandukanye y’ikoranabuhanga ibikorwa byabo byo kwagura uburyo bw’imari bugezweho.
Amasezerano 219 yo Gutanga Umutungo kuri Stellar n’uruhare
Amasezerano yo Gucunga Umutungo (SACs) ni amasezerano cyangwa uburyo bwemerera gutanga no gucunga umutungo wa digitale k’umuyoboro wa tekinologi ya blockchain. Mu rwego rwa Stellar, SACs nk’urwego rwo kurema, gukurikirana, no gucuruza umutungo watanzwe k’urubuga. Itangwa rya SACs kuri Stellar ryorohereza ishyirwaho ry’umutungo wa digitale ushobora gucuruzwa, gucungwa, no gukoreshwa muburyo bwa blochain ecosystem.
Uruhare rw’isi yose mu kwemera Amasezerano 219 yo Gutanga Umutungo
Itangwa ryamasezerano 219 yo gutanga umutungo kuri Stellar yerekana kumenyekana no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi rikenewe. Bigaragara ko ibihugu byinshi bibona imbaraga zikomeye mugukoresha tekinologi ya blockchain bizashimangira sisitemu y’ifarangakoranabuhanga. Uruhare mpuzamahanga mu kwimukira kuri ubu buryo bugezweho ni ukugira ngo horoshywe uburyo bw’imyishyuranire ndetse binoroshye kugenzura imitungo yo mu ikoranabuhanga.
Uburyo bwo guhuza Pi nindi imitungo y’ikoranabuhanga
Pi-Nexus Banking nigikorwa kigamije guhuza Pi Network hamwe n’ibice bitandukanye bigize ecosystem ya digitale. Iyi gahunda ikubiyemo ubufatanye n’imbuga zitandukanye na serivisi kugirango habeho umuyoboro uhujwe, utume habaho inyongeragaciro mumyishyuranire. Pi-Nexus ikora nk’ikiraro gihuza Pi Network hamwe n’andi mafarangakoranabuhanga.
Ibyingenzi bigize Pi-Nexus
Pi network: Umuyoboro w’ifarangakoranabuhanga wagutse uzakoreshwa mubikorwa bya buri munsi bijyanye no kugura ibicuruzwa na serivisi, byibanda mugutanga amahirwe kubantu mu kugira uruhare murikuzamura agaciro k’ifarangakoranabuhanga.
Stellar: urubuga rushyigikira imishinga y’ifaranagakoranabunga rukoroshya ndetse rukihutisha imyishyuranire sibyo gusa ndetse runacunga imitungo kumasezerano y’ibigo by’imari muburyo bugezweho. yatanzwe nibihugu k’umushinga wa Pi Network.
SidraChain: Ni Ikigo k’ikoranabuhanga gishyigikira imishingakoranabuhanga kikanagatanga ibisubizo birambye ku iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse no gucuza umutungo ushingiye ku ikoranabuhanga rizwi nka blockchain.
PiBank: Banki ya sisitemu itanga serivise y’imari ishingiye ku mitungo yo mu ikoranabuhanga, ndetse inemerera amayikoresha kwicungira imitungo yabo mu buryo bugezweho buzwi nka digital inahuza na imishinga y’ikoranbuhanga muburyo ndengamipaka.
Piexchange: Ni urubuga ruzakoreshwa mvunjafaranga yikoranabuhanga(cryptocurency) ruzafasha abarukoresha kugurisha no kugura ndetse no kuvunja muyandi mafarangafaranga yikoranabuhanga atandukanye.
Ubu buryo bwose rero burikubakwa nibwo buzatuma umushinga wa Pi network ukomera ndetse ukagira agaciro ntayegayezwa aho igiciro cya Pi kitazahindagurika nkandi mafarangakoranabuhanga aho ahindagurika mubiciro, bimanuka bikongera bikazamuka mugihe runaka.
Komerezaho Moses aya makuru twari twarayabuze
Hello murakoze cyane aya makuru ni meza cyane
Mukomeze kutugezaho n’ibindi bitureba nk’aba PIYONIYA