Sobanukirwa: Ubutinganyi

2

Mu ntangiriro y’isi, Imana yaremye umugabo, nuko mu rubavu rwe ivanamo umugore; kugirango babane, buzuzanye bityo bororoke maze buzure isi. Nyamara, Hari bamwe bumva bakwibanira n’abo bahuje ibitsina. Ibi biba byibuze hagati ya 2 na 11% by’abantu. Ibi kandi ntago byihariye ku bantu gusa, kuko no ku nyamaswa naho bibaho.

Mu isi twakuriyemo, iyo bavuze ubutinganyi, habaho gutangara, cyane ko iyo habonetse abatinganyi aho tuba mu buzima bwa buri munsi, usanga kenshi bitungurana cyane ndetse ntitubashe kubyakira.Ubutinganyi si ubwa vuba, kuko niyo dusomye amateka muri bibiliya, tubwirwa ko byabagaho kandi byangwa n’Imana. Muri iyi nkuru, Tantine yifuje kubasobanurira byinshi ku butinganyi.

Ubutinganyi ni iki?

Ubutinganyi ni ibyiyumviro  by’umuntu bimuganisha ku kuba yakundana n’uwo bahuje igitsina. Urugero, umukobwa akisanga ku mukobwa Mugenzi we, cyangwa umuhungu akisanga ku muhungu Mugenzi we. Ibi bikaba bifite impamvu zitandukanye zibitera. Ubutinganyi bukaba bwumvikana cyane cyane mu bihugu byateye imbere byo mu burengerazuba bw’isi.

Ni mpamvu ki zishobora gutuma umuntu aba umutinganyi?

Ntibyoroshye kumenya impamvu nyazo zishobora gutera ubutinganyi. Abahanga mu bya siyansi n’imitekerereze y’umuntu bemeje ko hari impamvu nyinshi zitandukanye zishobora gutuma umuntu aba umutinganyi. Hari impamvu zijyanye n’imisemburo, impamvu za karande ndetse n’impamvu zijyanye na sosiyete wakuriyemo.

  • Impamvu zijyanye n’imisemburo

Umubiri w’umuntu uvubura imisemburo itandukanye. Imisemburo ikaba ivuburwa mu buryo butandukanye hagati y’abagabo ndetse n’abagore. Urugero, umusemburo wa testosterone uvuburwa cyane mu bagabo kurusha mu bagore, umusemburo wa estrogen uvuburwa cyane mu bagore kurenza mu bagabo. Iyi misemburo ikaba igira uruhare runini mu gutuma ibyiyumviro byo gukunda umukobwa cyangwa umuhungu bibaho. Iyo habayemo ikibazo  mu ngano y’imisemburo ivuburwa, urugero umugabo akavubura estrogen nyinshi, bishobora gutuma umugabo yiyumvamo umugabo Mugenzi we cyangwa umugore yiyumvamo umugore Mugenzi we mu gihe afite imisemburo myinshi ya testosterone.

  • Impamvu zijyana na karande

Iyo tuvuga karande, tuba tuganisha ku buryo uturemanyingo (genes) tugenda duhererekanwa hagati y’abantu. Ivuburwa ry’umusemburo riterwa n’amakuru  ari mu turemangingo (genes). Hari abantu bagira uturemangingo dutuma bavubura imisemburo itajyanye na bo, urugero, umuhungu akavubura imisemburo y’abakobwa ituma yiyumvamo umuhungu Mugenzi we. Ibi biba bitewe n’amakosa ari mu turemangingo.

  • Impamvu zijyana na sosiyete tubamo

Sosiyete tubamo nayo ishobora gutuma umuntu aba umutinganyi cyangwa ntamube. Urugero, nk’umwana w’umuhungu wakuriye mu bahungu gusa ashobora gukura yiyumvamo abahungu cyane bigatuma yagira ibyiyumviro byo kubana n’umuhungu Mugenzi we. Sosiyete nayo rero ikaba ishobora kuba impamvu yatuma umuntu aba umutinganyi. Ntago ari ibigusa, kuko usanga ubutinganyi ari ingeso umuntu ashobora kwandura. Urugero, umuntu akaba yaba umutinganyi abyigishijwe na Mugenzi we. Sosiyete tubamo nayo ikaba ishobora kugira uruhare mu gutuma umuntu aba umutinganyi. Ingaruka z’ubutinganyiUbutinganyi bugira ingaruka haba ku muntu ubwe, ndetse na sosiyete ubwayo. Ingaruka z’ubutinganyi ni izi zikurikira:

  • Kugabanya kwaguka kwa sosiyete. Abantu babana bahuje igitsina ntago babyara. Ibi bikaba byatuma sosiyete itaguka kuko bataba babyara ngo bagure uuryango.
  • Ibyago byo kwandura hepatite ndetse n’izindi ndwara harimo na SIDA biriyongere ku bagabo babana. Ibi biterwa ahanini n’uko inzira bakoresha bahura ziba zitaragenewe gukorerwamo imibonano mpuzabitsina bityo ibyago byo gukomeretsanya bikiyongera.
  • Bitewe n’uburyo abatinganyi sosiyete ibafata, bashobora kugira ikibazo cyo mu mutwe kubera uburyo baba bavugwa nabi.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Sobanukirwa: Ubutinganyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

ibintu 10 ugomba kumenya ku gakoko gatera SIDA

Sat Jul 27 , 2024
Kwihugura maze ukagira amakuru ku gakoko gatera sida, nta gushidikanya ko ariyo ntambwe ya mbere yo kwirinda kwandura no kubana na virus itera sida. Nubwo ubuvuzi ku bafite agakoko gatera sida bumaze gutera imbere mu gihugu cyacu, iyi ndwara iracyari imbogamizi kuri benshi. Kwirinda kwandura agakoko gatera sida rero ntacyo […]

You May Like

Breaking News