Sosiyete ifasha abahanzi ya 1:55 AM yiseguye ku bakunzi ba Bruce Melodie batuye mu gihugu cya Sweden, aho bamutegereje mu iserukiramuco ry’iminsi ibiri ryatangiye mu ijoro ryakeye ariko ntabashe kuhagera.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, 1:55 AM yiseguye ku bakunzi ba Bruce Melodie by’umwihariko abatuye mu gihugu cya Sweden bari bamutegereje mu iserukiramuco ryiswe ‘One Love Africa Festival ‘ bakamuheba.
Muri iri tangazo bagaragaje ko babajwe n’uko Bruce Melodie atabashije kujya gutaramira abakunzi be ku mpamvu zitabaturutseho, baboneraho no kubiseguraho ku bwo kubatenguha.
Ni itangazo rigiye hanze nyuma y’uko Bruce Melodie na Dj Marounald bamaze kugera mu Bubiligi i Bruxelles, aho bafite igitaramo mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024.
Byari biteganyijwe ko Bruce Melodie mbere yo kwerekeza i Bruxelles, yari kubanza guca muri Sweden yitabiriye iri serukiramuco ryabaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa gatanu tariki 05 Nyakanga 2024.
Amakuru avuga ko Bruce Melodie yagombaga kuba yarageze muri Sweden ku wa gatatu ariko aza guhura n’ikibazo cyo kubura Visa birinda bigera ku munsi wa nyuma bitarakemuka, biba ngombwa ko akurwa ku rutonde.
Ni iserukiramuco ryatangiye ejo tariki 5 rikaba risozwa none tariki 6 , aho yari guhuriramo n’abarimo Ruger, Inoss’ B, Fik Fameika n’abandi.