Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Spyro yasabye ibyamamare kutaruca ngo barumire ku bibaza by’imvururu zishingiye ku bukungu zikomeje kubera icyo gihugu.
Umuhanzi wo muri Nigeria Oludipe Oluwasanmi David, uzwi cyane ku izina rya Spyro, yasabye ko iki gihugu cyaba gihagaritse imyidagaduro.
Ku wa Kane, Spyro yavuze ibyo mu gihe imyigaragambyo y’inzara ikomeje mu gihugu hose, ndetse asaba abayobozi b’amadini kugira icyo bakora.
Muri ubwo butumwa yanyujije kuri Instagram ye, uyu muhanzi wagaragaje ko yizeye ko guverinoma izumva ugutakamba kw’abaturage, yasabye ibindi byamamare gufatanya n’abaturage.
Yakomeje agira ati: “Njye ku giti cyanjye ndatekereza ko bidashoboka gukora ibintu byose by’imyidagaduro ubu. Igihugu kiva kiri kumenekamo amaraso kandi twese bitugiraho ingaruka iyo tugize uruhande tubogamiraho.
Ntabwo nshaka gukomeza kuryumaho, bityo ndahamagarira abantu bose bafite urubuga rwo kuvuga kugira icyo bavuga. Nizere ko guverinoma izabona amarira yacu kuriyi nshuro kandi igafata ingamba zifatika zo guteza imbere abaturage. Imana ihe umugisha Nigeria.
Yasoje agira ati: Ndifuza ko abanyamadini bavugira abantu muri iki gihe nk’uko byari bimeze mu bihe bya kera… Iki ntabwo ari igihe cyo gusenga, ni igihe cyo gukora, ndetse na Bibiliya iravuga ngo” ukwizera kutagira ibikorwa kuba gupfuye.”
Spyro aratakamba mu gihe imyingaragambyo muri Nigeria ikomeje abaturage bamagana izamuka ry’ibiciro ku bintu nkenerwa by’ibanze.