Sudan: Imirwano hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi ba RSF irasatira umurwa mukuru

2

Abaturage batuye mu mijyi yegereye umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum, bakomeje guhunga ku bwinshi kubera imirwano ikaze hagati y’ingabo za leta n’iz’umutwe wa Rapid Support Forces, RSF, zirwanya ubutegetsi.

Guhera mu kwezi kwa Kane umwaka ushize, ingabo za leta ziyobowe na Abdel Fattah al-Burhan, ziri mu ntambara n’abarwanyi ba RSF bayobowe na Mohamed Hamdan Daglo, wigeze kuba yungirije Jeneral al-Burhan.

Ni intambara imaze guhitana ibihumbi by’abaturage inakura abarenga miliyoni mu byabo.Ni nyuma yuko abarwanyi ba RSF batangiye kugaba ibitero ku kigo cya gisirikali cya Hattab kiri mu majyaruguru ya Khartoum.

Umwe mu babyiboneye yavuze ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, ingabo z’igihugu zakomeje kurasa ku barwanyi ba RSF zikoresheje imbunda za rutura n’indege z’intambara.

Abahanga ba ONU kuri uyu wa gatanu basabye ko hashyirwaho umutwe wa gisirikali udafite aho ubogamiye wafasha kurindira umutekano abasivili bakuwe mu byabo.Umuryango w’Abibumbye uvuga ko utewe impungenge no kuba intambara aho kugirango ihagarare ahubwo ikomeje kurushaho kwiyongera.

Tariki 15 Mata 2023, nibwo intambara yatangiye hagati y’aba Jenerali babiri, Abdel Fattah al-Burhan, uyoboye ingabo za leta ya Sudan (SAF) na Mohamed Hamdan Dagalo, azwi cyane nka Hemedti, uyoboye umutwe witwara gisirikare wa ‘Rapid Support Forces (RSF)’.

Abo bombi bari bafatanyije mu guhirika ubutegetsi bwa Omar Bashir, ariko nyuma batangira kurwana kugira ngo uzatsinda ari we uzaguma ku butegetsi, iyo ntambara imaze umwaka ikaba imaze guhitana ubuzima bw’abasivili benshi, abandi barahunga ndetse abandi bava mu byabo barahunga.

Nyuma y’uko umutwe wa RSF ugabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Sudani ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan mu Mujyi wa Khartoum, ibitero byakomeje kwiyongera bijya no mu bindi bice ahari ibirindiro by’ingabo za Leta, ari nako ubuzima bw’abasivili bukomeza kuhatakarira.

Imwe mu miryango mpuzamahanga ivuga ibyaha by’intambara bikorwa n’iyo mitwe y’abarwanyi ishyamiranye, bishobora kuzageza Sudan kuri Jenoside. Ingabo za SAF na RSF zikomeza gushinjanya kuba zikora ibyaha by’intambara birimo no kwica abaturage.

Umuryango w’Abibumbye UN utangaza ko kuva iyo ntambara itangiye muri Mata 2023, imaze kugwamo abantu basaga 12000, mu gihe abavuye mu byabo basaga Miliyoni 6.5 harimo abagera kuri Miliyoni 1.2 bahungiye mu Bihugu bituranye na Sudani.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM/WFP) ryatangaje hari ikibazo cy’inzara gikabije muri Darfour, kandi imirwano ikaba ikomeje kwiyongera mu Mujyi wa El-Fasher, Umurwa mukuru wa Darfour, bikabangamira ibikorwa byo kugeza imfashanyo n’ibiribwa ku bantu babikeneye cyane muri ako gace ka Darfour.

Ikinyamakuru RFI cyanditse ko imiryango mpuzamahanga itandukanye, harimo n’abakuriye Amashami 10 ya UN, baherutse kugirira uruzinduko muri Sudani, nyuma y’urwo rugedo bagaragaje uko ibintu bihagaze, bavuga ko muri icyo gihugu muri rusange, ibintu biteye ubwoba, kuko uretse intambara yugarije igihugu, harimo n’ikabazo cy’ibura ry’ibiribwa ndetse n’inzara ikomeje kwiyongera.

Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres, we akomeje gusaba ko imitwe ishamiranye muri iyo mirwano ibera i El Fasher mu Majyaruguru ya Darfour, yahagarika intambara, kuko hari amakuru akomeza kugaragaza ko urwego intambara iriho rukomeza kuzamuka.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Sudan: Imirwano hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi ba RSF irasatira umurwa mukuru

  1. Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Gicumbi: Kudoda inkweto byamufashije kwiyubakira inzu

Mon Sep 9 , 2024
Akazi ko gusanira abandi inkweto zacitse hari abagafata nk’umurimo uciriritse, ariko si ko Muhire Jean Bosco abibona kuko kamihinduriye ubuzima n’ubwo hari abamusuzugura bamurebeye ku mafaranga bamuha baje kudodesha inkweto zabo zacitse.  Muhire atuye mu Karere ka Gicumbi aho yujuje inzu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda, […]

You May Like

Breaking News