Sudan: Ingabo za RSF zateguje gushinga Guverinoma i Khartoum

2

Mu mpera z,icyumweru gishize, ingabo z’abakomando bo muri Sudani (RSF) zatangaje ko zizatangiza guverinoma mu murwa mukuru Khartoum niba ingabo za Leta zikomeje kwanga imishyikirano yo guhagarika Intambara imaze amezi 16.

RSF iyobowe na Jenerali Mohamed Hamdan Daglo, yavuze ko igikorwa nk’iki kigamije kurinda abaturage no guha uburenganzira umuyobozi mukuru w’ingabo, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan bwo kuyobora.

Umujyanama wa Daglo, Elbasha Mohmed Tbaeq, ku rubuga rwa X, ahahoze hitwa Twitter, yagize ati: “Ingabo za Leta zanze gushyikirana n’izacu kandi bishobora gutuma dushinga guverinoma i Khartoum.

Yashinje ingabo za Leta kwirengagiza ikibazo cy’abaturage bakomeje gupfa no gushyira imbere kugundira ubutegetsi, bayitaye ko byatwara n’ubuzima bw’abaturage ba Sudani benshi ndetse n’uko igihugu gishobora gucikamo ibice.

Al-Bashir yavuze ko guverinoma ishobora kuyoborwa na RSF ikazashyiraho umubano wihariye n’amahanga, igashyiraho gahunda y’amabanki, kandi igafungura amasoko yo kohereza ibicuruzwa mu turere dutandukanye.

Amerika iherutse gutumaho impande zombi, ni ukuvuga uruhande rwa Leta n’igisirikare cya RSF mu biganiro byabereye mu Busuwisi taliki 14 Kanama 2024 ariko ntacyo byatanze.

Igisirikare cya Leta icyo gihe cyavuze ko kitakwemera ibiganiro mu gihe aba barwanyi ba RSF bataremera gukura ingabo zabo mu baturage.

Intambara muri Sudani, yadutse muri Mata 2023, yahitanye abantu ibihumbi ndetse inimura abarenga miliyoni bava mu byabo.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Sudan: Ingabo za RSF zateguje gushinga Guverinoma i Khartoum

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

M23 irashinja FARDC kuvogera ikirere cyayo

Mon Aug 26 , 2024
Umutwe wa M23 ku Cyumweru washinje Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kuvogera ikirere cy’uduce ugenzura cyifashishije indege yacyo y’intambara. M23 yemeje ayo makuru mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wayo ari na we uvugira ihuriro Alliance Fleuve Congo. Yavuze ko “turamenyesha rubanda ko indege y’ubutegetsi bwa Kinshasa yavogereye ikirere […]

You May Like

Breaking News