Sven-Goran Eriksson watoje u Bwongereza yitabye imana

1

Sven-Goran Eriksson watoje Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza hamwe n’amakipe akomeye arimo Manchester City, Leicester City, Roma na Lazio, yitabye Imana ku myaka 76 azize Kanseri.

Image

Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’Umuryango kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, binyuze mu itangazo bashyize hanze.

Ati: “Nyuma y’uburwayi bumaze igihe, Sven-Goran Eriksson yitabye imana mu gitondo mu rugo akikijwe n’umuryango.”

Uyu mugabo w’Umunya-Suwede yabaye umutoza wa mbere w’Umunyamahanga utoje u Bwongereza kuva mu mwaka wa 2002 kugeza mu 2006.

Eriksson yatoje amakipe akomeye arimo Benfica, AS Roma, Fiorentina, Sampdoria, Lazio, Manchester City na Leicester City, yanatoje kandi amakipe y’ibihugu arimo Côte d’Ivoire, Mexico, China na Philippines.

Kubera ibibazo by’ubuzima bwe, yeguye ku mirimo ye nk’umuyobozi wa siporo mu ikipe ya Club Karlstad yo muri Suwede muri Gashyantare 2023.

Eriksson yegukanye ibikombe 18 atoza amakipe, harimo igikombe cya Serie A 1999-2000 hamwe na Lazio, yegukanye ibikombe bitatu bya shampiyona hamwe na Benfica.

Mbere yaho yayoboye IFK Goteborg yo muri suwede kwegukana UEFA Cup mu 1982, iba ikipe ya mbere muri icyo gihugu yegukanye igikombe ku mugabane w’i Burayi.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Sven-Goran Eriksson watoje u Bwongereza yitabye imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Cindy yiyubakiye inzu abagabo bamusangamo batamutesha umutwe

Mon Aug 26 , 2024
Cindy Sanyu yasobanuye impamvu yafashe cyemezo yafashe cyo kubana n’umugabo mu nzu yiyubakiye, ntiyimuke ngo amusange mu nzu ye ahubwo umugabo akaba ari we umusanga. Bisanzwe bimenyerewe mu muco w’Ibihugu bitandukanye by’umwihariko muri Afurika ko umukobwa n’umuhungu bakundana iyo banzuye kubana nk’umugore n’umugabo baba mu nzu umuhungu ahisemo ko babamo, […]

You May Like

Breaking News