Lt. Gen. Mohan Subramanian, Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abobumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), yashimiye ubunyamwuga n’ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda mu gucungira umutekano abasivili, by’umwihariko abakuwe mu byabo mu duce twa Malakal na Bunj. Lt. Gen. Mohan Subramanian yabikomojeho ubwo yasuraga batayo y’Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-2) mu birindiro byayo […]