TANZANIA: Padiri akurikiranyweho kwiba asaga miliyari

Abakozi babiri ba kiliziya gatolika barimo na padiri, barashinjwa kwiba asaga miliyari 1.7 y’amashilingi ya Tanzania [angana na 832, 424, 985 Frw], n’andi agera ku 100,000 by’amadolari y’Amerika ndetse n’andi arenze 20,000 by’amayero.

Umupadiri muri Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Bunda, mu Ntara ya Mara, Padiri Karoli Mganga, n’uwahoze ari umucungamutungo we, Gerald Mgendigendi, ni bo bashinjwa kwiba ayo mafaranga, bakaba baritabye Urukiko rwa Musoma, aho bakurikiranyweho ibyaha 178, birimo no kuyobora agatsiko k’abagizi ba nabi.

Aba bombi bitabye urukiko ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, ariko ntibahabwa umwanya wo kugira icyo bavuga ku byo bashinjwa, kuko nta bubasha uru rukiko rufite bwo kuburanisha imanza nk’izo.

Umushinjacyaha Mukuru w’Intara ya Mara, Amoscsye Erasto, yasomye ibirego birimo no gukora inyandiko mpimbano mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amoscsye, yavuze ko “Aba bombi baregwa ibirego 178, birimo n’icyaha cyo kuyobora agatsiko k’abagizi ba nabi, iyezandonke ry’amafaranga kandi binyuranyije n’itegeko mpanabyaha, n’ibindi byaha byinshi cyane”.

Padiri Karoli Mganga, n’uwahoze ari umucungamutungo we, Gerald Mgendigendi, bahise bafungwa bikaba biteganyijwe ko tariki ya 20 Kanama 2024, ari bwo urubanza rwabo ruzatangira kuburanishwa mu mizi.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

HUYE: Babiri bakomereye mu mpanuka

Thu Aug 8 , 2024
Mu karere ka Huye mu Murenge wa Maraba aho bita mu ikorosi ryo kwa Rugiga, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024 habereye impanuka y’imodoka ya Fuso yavaga Rusumo ijya Rusizi ipakiye inyanya n’ikamyo yari ipakiye Lisansi yavaga Rusizi ijya i Kigali hakomereka abantu babiri. Umuvugizi wa Polisi Ishami […]

You May Like

Breaking News