uyu munsi tariki 25 Nyakanga ni umunsi wa 207 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 159 kugira ngo umwaka ugere ku umusozo
Yiswe umusore udasanzwe, yiswe umusore w’icyusa (Cyusa), abyinirirwa Nkubito y’Imanzi, bamutazira Rukabu, abatizwa Lewo Karoli Petero , izina ry’ubugabe yitwa Mutara, naho irya Kavukire rikaba Rudahigwa.
Ni umwami w’u Rwanda waranzwe na byinshi bidasanzwe, byihariye cyane hagereranyijwe n’abamubanjirije bose.
Yavutse mu 1912 atabaruka ku wa 25 Nyakanga 1959, bityo iyi tariki ya 25 Nyakanga isigara mu mitima y’Abanyarwanda biganjemo abakuze, nk’umunsi w’Umwami Mutara III Rudahigwa.
Umunsi nk’uyu muri uwo mwaka wari amarira ku banyarwanda ubwo bamenyaga ko umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre yatanze, agatangira imahanga, Usumbura ubu hakaba hitwa Bujumbura mu Burundi.
Mutara III Rudahigwa wategetse u Rwanda mu gihe cy’imyaka 18, kuva mu 1931 kugeza mu 1959, yavukiye i Mwiya ya Nyanza muri Werurwe 1911, aza kwimikirwa kuba umwami afite imyaka 20 gusa y’amavuko. Mutara III Rudahigwa ni mwene Yuhi V Musinga na Nyiramavugo Kankazi Radegonde. Uyu mwami, ni we wenyine washyizwe mu ntwari z’u Rwanda.
Imyaka 60 iruzuye urujijo rukiri rwose ku rupfu rwa Mutara III Rudahigwa umwe mu bami bategetse u Rwanda mu bihe bikomeye, umwe mu bashyizwe mu Ntwari z’igihugu kubw’umuhate we ngo u Rwanda rubone ubwigenge buboneye nubwo yatanze atabigezeho.
Umwami yahagurutse i Nyanza kuwa Gatanu tariki 24 Nyakanga, yerekeza Bujumbura, aho yari agiye guhura na Guverineri wa Ruanda-Urundi n’abandi bayobozi b’Ababiligi.
Bivugwa ko Umwami Rudahigwa yagombaga kuva i Bujumbura afata indege imujyana i New York gusaba Loni ubwigenge bw’u Rwanda.
Amaze kugera i Bujumbura, mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 25 Nyakanga byabaye ngombwa ko ajya guhura na muganga w’Umubiligi, Dr Vinck. Rudahigwa ni we wari waraye asabye ko yahura na muganga.
Amaze kugera kwa muganga Dr Vinck, yamuteye urushinge rwa peneseline. Umwami amaze gusohoka kwa Dr Vinck, yahise yikubita hasi agwa igihumure mu mwanya muto aza gutanga.
Inkuru y’incamugongo imaze gusakara i Rwanda, benshi mu banyarwanda barimo n’abo mu muryango w’umwami ntabwo babyemeye kugeza ubwo umugogo we watabarizwaga i Mwima kuwa 28 Nyakanga 1959, aha i Mwima ni mu Karere ka Nyanza.
Kigeli V Ndahindurwa wasimbuye mukuru we ku ngoma ni umwe mu bemeje ko Rudahugwa atazize uburwayi.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1536: Umushakashatsi Sebastián de Belalcázar, yavumbuye Umujyi wa Santiago de Cali, nyamara yari agambiriye gushaka uwa El Dorado byavugwaga ko wuzuye zahabu.
1837: Abahanga William Cooke na Charles Wheatstone bashoboye gukoresha itumanaho rya telegraph hagati y’uduce twa Euston na Camden i London.
1959: Umwami Mutara III Rudahigwa yaratanze, atangira i Bujumbura mu Burundi.
1961: Mu ijambo rye Perezida wa Amerika, John F Kennedy yavuze ko kugaba igitero kuri Berlin ari ugushotora umuryango wa OTAN.
1968: Agace ka Wyoming kabaye ubutaka bwa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.
1978: Louise Brown yabaye umuntu wa mbere wavutse hakoreshejwe uburyo bwo guhuza intanga ngabo n’intanga ngore muri laboratwari, hanze y’umubiri w’umuntu.
1994: Israel na Jordania byasinye amasezerano ya Washington, aho bagombaga guhagarika intambara hagati y’ibihugu byombi yatangiye kuva mu 1948.
1995: Igicupa cya gaz cyaturikiye kuri sitasiyo ya gari ya moshi i Paris mu Bufaransa, umunani barapfa na 80 barakomereka.
1996: Pierre Buyoya yafashe ubutegetsi mu Burundi, ahiritse Sylvestre Ntibantunganya.
2000: Indege Air France yo mu bwoko bwa Concorde yakoze impanuka mu Mujyi wa Paris ihitana abantu 109 yari itwaye n’abandi bane bari hanze yayo.
2007: Pratibha Patil yarahiriye kuba Perezida wa mbere w’umugore mu Buhinde.
2007: Igihano cy’urupfu mu Rwanda cyakuweho.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1109 Afonso I , Umwami wa Porutugali (1143-85), wavukiye Guimarães, Porutugali .
1336 Albert I, Duke wa Bavariya n’umuhungu wa gatatu wa Louis IV, Umwami w’abami w’Abaroma, wavukiye i Munich .
James IUmwami wa Scotland (1406-37), wavukiye mu ngoro ya Dunfermline, muri otcosse .
1404 Filipo wa I, Duke wa Brabant (1427-30) .
1421 Henry Percy, Earl wa 3 wa Northumberland, umunyapolitiki w’Ubwongereza, wavukiye i Leconfield, mu Bwongereza .
1517 Jacques Peletier (du Mans), umusizi akaba n’umuhanga mu mateka wo mu Bufaransa, wavukiye i Le Mans mu Bufaransa .
1562 Kiyomasa Kato, intwazangabo y’Abayapani, yavukiye mu Ntara ya Owari, mu Buyapani .
1575 Christoph Scheiner, umuhanga mu bumenyi bw’ikirere akaba n’umuhanga mu bya fiziki, wavukiye i Markt Wald, mu Budage .
1579 Valerius Otto, umuhimbyi w’Ubudage, wavukiye i Leipzig, Abatora Saxony (ubu ni Ubudage).
1593 Steven van der Haghen, umunyapolitiki w’Umuholandi, akaba na guverineri w’intara ya Ambon , wavukiye Amersfoort, Ultracht, mu Buholandi .
1626 Gerard Brandt, umuhanga mu bya tewolojiya w’Umuholandi, umusizi n’amateka, wavukiye Amsterdam .
1654 Agostino Steffani, umudipolomate w’Umutaliyani , yavukiye i Castelfranco Veneto, muri Repubulika ya Venise (ubu ni Ubutaliyani) .
1848: Arthur Balfour wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wa 50, kuva mu 1902 kugeza mu 1905.
1953: Robert Zoelick wabaye Perezida wa Banki y’Isi.
Bamwe mu bapfuye kuri iyi tariki
2006: Carl Brashear, Umunyamerika wa mbere w’umwirabura wabaye umwarimu mu ngabo zirwanira mu mazi za Amerika.
2009: Yasmin Ahmad wari umuyobozi ndetse n’umwanditsi wa filime, ukomoka muri Malaysia.