Tennis: Jannik Sinner yegukanye US Open ya 2024 

2

Kizigenza ku Isi muri Tennis, Jannik Sinner, yabaye Umutaliyani wa mbere wegukanye irushanwa rya Tennis ribera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “US Open” nyuma yo gutsinda Taylor Fritz wari iwabo amaseti 3-0 (6-3, 6-4, 7-5).

Uyu mukino wabereye kuri Arthur Ashe Stadium mu Mujyi wa New York, ku Cyumweru tariki 8 Nzeri 2024.

Muri uyu wa mwaka wa 2024, US Open yabaye irushanwa rya kabiri rikomeye muri Tennis ku Isi (Grand Slam) Jannik yegukanye nyuma ya Australian Open yatwaye muri Mutarama atsinze Daniil Medvedev.

Uyu mugabo w’imyaka 23 yari amaze y’iminsi 19 ahanaguweho ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo aho yapimwe inshuro ebyiri muri Werurwe, ipimo bikagaragaza ko yabifashe. 

Nyuma yo kwegukana iki gıkombe yavuze ko yishimiye kuba umukiniyi wa mbere wegukanye Grand Slam ebyiri ze za mbere mu mwaka umwe, nyuma ya Guillermo Vilas wabikoze mu 1977.

Yagize ati: “Iki gikombe gisobanuye byinshi kuri njye kuko ibihe biheruka mu rugendo rwanjye rwo gukina ntabwo byari byoroshye.” 

Mu bagore Umunya-Belarus Aryna Sabalenka yegukanye irushanwa rya Tennis ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika “US Open” nyuma yo gutsinda Jessica Pegula wari imbere y’abafana benshi b’iwabo amaseti 2-0 (7-5 7-5).

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Tennis: Jannik Sinner yegukanye US Open ya 2024 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Papa Francis uruzinduko rwe yarukomereje i Timor Leste

Mon Sep 9 , 2024
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, yageze muri Timor-Leste aho yakomerekje uruzinduko amaze iminsi  agirira mu bihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo na Oseyaniya. Vatican News yatangaje ko ku wa 2 Nzeri ari bwo Papa yatangiye uruzinduko rw’iminsi 12 ku mugabane wa Aziya na Oseyaniya, kuri uyu wa 09 […]

You May Like

Breaking News