Abanyarwanda Muhire Joshua na Niyigena Etienne basezerewe mu cyumweru cya mbere cy’Irushanwa rya Tennis “Rwanda Open M25”, bakina ari umwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Nzeri 2024.
Muri Rwanda Open iri kubera ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali, Muhire Joshua yasezerewe atsinzwe n’Umunyamerika Pranav Kumar amaseti 2-0 (6-0, 6-1) naho Niyigena Etienne asezererwa na Preston Brown na we wo muri Amerika wamutsinze amaseti 2-0 (7-5, 6-2).
Bakurikiye Ishimwe Claude na we basezerewe mu bakina ari umwe no mu bakina ari babiri ku wa Kabiri, tariki ya 24 Nzeri 2024.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, Umunyazimbabwe Benjamin Lock wari ku mwanya wa gatatu w’abahabwaga amahirwe, yasezerewe n’Umuhinde Adil Kalyanpur wamutsinze amaseti 2-0 (6-4, 6-4).
Umufaransa Corentin Denolly uri mu begukanye Rwanda Open mu 2023, yageze muri 1/8 atsinze Umuhinde Sai Karteek Reddy Ganta amaseti 2-0 (7-5, 6-3).
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Rwanda Open M25 iri guhuza abakinnyi b’abagabo babigize umwuga baturutse mu bice byose by’Isi aho bahatanira amadolari y’Amerika ibihumbi 25. Icyumweru cya mbere kizakinwa kugeza tariki ya 29 Nzeri mu gihe icya kabiri ari uguhera tariki ya 30 Nzeri kugeza ku ya 6 Ukwakira 2024.
Uwegukanye irushanwa mu cyumweru kimwe, azahabwa amadolari y’Amerika 3600 n’amanota 25 mu gihe hari amafaranga buri wese abona mu cyiciro yakinnye kugeza ku watangiriye muri 1/16 ubona amadolari y’Amerika 260.
Mu bakina ari babiri, abegukanye irushanwa bazahabwa amadolari y’Amerika 1550 naho abatsindiwe ku mukino wa nyuma babone amadolari y’Amerika 900.