Umunya-Espagne Rafael Nadal yatangaje ko atazakina Irushanwa rya Tennis ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika “US Open” kubera ko adashobora kwitwara neza uko abishaka muri iki gihe.
Nadal watsinzwe na Novak Djokovic mu Mikino Olempike, akagera muri ¼ cy’iyo Mikino ari kumwe na Carlos Alcaraz mu bakina ari babiri, yakinnye US Open inshuro imwe kuva mu 2019.
Uyu Munya-Espagne w’imyaka 38 ntiyigeze yemeza niba hari imvune cyangwa indi mpamvu ijyanye n’ubuzima afite, ariko yavuze ko yafashe icyemezo cyo kutazarushanwa i New York.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, Nadal yavuze ko US Open izatangira tariki ya 19 Kanama igasozwa ku wa 8 Nzeri, ari ahantu afite ibihe byiza ahora azirikana.
Yongeyeho ati “Nzakumbura amajoro adasanzwe n’imyitozo yo muri New York.”
Rafael Nadal yatwaye ibikombe 22 by’amarushanwa ane akomeye muri Tennis [Grand Slam] birimo bine bya US Open.
Yavuze ko ateganya kuzongera gukina muri Laver Cup izabera i Berlin muri Nzeri.
Nubwo yari yigeze kuvuga ko ashobora gusezera gukina muri uyu mwaka, mbere yo gukina French Open, Nadal yavuze ko atazi neza “100%” niba ari ubwa nyuma azaba akinnye muri Roland Garros.
Yikuye muri Australian Open muri Mutarama kubera imvune ndetse ntiyakina Wimbledon yabereye mu Bwongereza kugira ngo abashe kwitegura neza Imikino Olempike.