Umuhanzi w’injyana gakondo Teta Diana avuga ko ubwiza n’imitegurire y’igitaramo cya Massamba byamusigiye umukoro ukomeye wo kunoza ibitaramo, kandi ko guhabwa urubyiniro akaramutsa abantu byamunyuze.
Uyu muhanzi wazanywe no gusura umuryango no kwitabira igitaramo Massamba yizihirijemo imyaka 30/40 y’ubutore, avuga ko yishimiye ukuntu byari biteguye kandi ko byamuhaye umukoro ukomeye.
Yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru akavuga byinshi ku bijyanye n’igitaramo ndetse n’umukoro cyamusigiye.
Yagize ati: “Byari byiza, byari biteguye, gusa biduhaye umukoro ukomeye, ni umuntu twubaha cyane kandi ni umutoza wacu twese, kuba yanzirikana mu gitaramo cye ni ibintu by’agaciro cyane, nishimye cyane.”
Agaruka ku mishinga ye n’icyo ateganyiriza abakunzi be, Teta yavuze ko bigaragara ko afite ubunebwe, ariko kandi atari ko bimeze, ahubwo hari ibiba bitaratungana neza, gusa ngo hari ibyo abateganyiriza umwaka utaha.
Ati: “Binkundiye nanjye umwaka utaha nakora igitaramo nk’iki ngafatanya na gakondo nk’abantu twagendanye kuva kera, mfite ubunebwe ariko ni kwa kundi ubanza gusubiraho inyuma kugira ngo utere intambwe, ndimo kubitekerezaho ninongera kwisuganya nzabaha ibintu bifatika.”
Yongeraho ati: “Abakunzi banjye nababwira ko umuziki ndacyawurimo, mfite imbaraga nubwo muri iyi minsi mfite ibindi mpugiyemo, ariko bitege ibitaramo byo kumurikiramo Umuzingo wanjye witwa Iwanyu, Ep yanjye yitwa Umugwegwe, kuko zose ntabwo ndazimurika.”
Teta avuga ko Abanyarwanda bakwitegura ko naza azazana n’abantu bajya bamufasha mu bitaramo asanzwe akorera hanze y’u Rwanda, bakazamufasha kandi yizeye ko uko izindi njyana mu bitaramo zuzuza abantu BK Arena, no ku njyana ya gakondo bizashoboka.
Uretse Teta Diana, mu gitaramo cya Massamba hanataramiyemo umukobwa wa Massamba Intore, Lionel Sentore, aba bose n’abandi bakaba bari mu bahanzi b’ikinyejana cy’uyu munsi batojwe na Massamba Intore bakunze kwita Tonto Mass.
Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me.