Thomas Kwoyelo wahoze ari umuyobozi muri LRA yahamijwe ibyaha 44 by’intambara

Thomas Kwoyelo, wari umuyobozi mu mutwe w’inyeshyamba wa Lords Resistance Army (LRA), yahamije n’urukiko muri Uganda ibyaha byinshi by’intambara.

Umutwe wa LRA wakangaranyije Abagande mu majyaruguru y’igihugu ubwo wari uyobowe na Joseph Kony imyaka igera kuri 20.

Kwoyelo yahakanye ibyaha birenga 70 aregwa. Muri ibyo harimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo no gushimuta.

Urukiko rwasanze Kwoyelo ahamwa n’ibyaha 44, ibindi 31 byahagaritswe kuko basanze byisubiramo. Yagizwe umwere ku bindi byaha bitatu.

Ni ku nshuro ya mbere umwe mu bagize uwo mutwe aburanishijwe n’ubutabera bwa Uganda nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Mu cyumba cy’urukiko mu majyaruguru ya Uganda mu Mujyi wa Gulu, kuri uyu wa kabiri Kwoyelo yazunguje umutwe nk’aho atemeranywa n’isomwa ry’urubanza, amaboko yayabusanyije yayarambitse ku meza.

Umucamanza Michael Elubu, umwe muri bane b’urukiko rukuru, asoma umwanzuro w’urukiko, yavuze ko uregwa ahamwa n’ibyaha.

Igisirikare cya Uganda cyafatiye Kwoyelo mu mashyamba yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Congo mu 2009. Kuva icyo gihe yari afunze ategereje kuburana.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Africa: Hakenewe Miliyoni zirenga 10 z’inkingo za Mpox mu gihe hari ibihumbi 200 gusa

Wed Aug 14 , 2024
Indwara y’ubushita, ikomeje kuba ikibazo gikomeje, ku buryo umuvuduko iriho ukomeje gutera impungenge Afurika. Ibi bituma hakenerwa inkingo nibura zirenga ibihumbi10 zo kukirwanya. Bigaragazwa n’ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) aho , cyatangaje ko icyorezo cy’ubushita bw’inkende kigeze aho gifatwa nk’ikibazo gikomereye umugabane. Ni nyuma y’uko gikwirakwiriye […]

You May Like

Breaking News