Tito Jackson, umuvandimwe wa Michael Jackson yitabye Imana

Toriano Adaryll Jackson wamamaye mu muziki nka Tito Jackson, akaba umuvandimwe wa Michael Jackson akaba n’umwe mu bashinze itsinda Jackson 5, kabuhariwe mu njyana ya pop yitabye Imana ku myaka 70 y’amavuko.

Inkuru y’akababaro y’uko uyu muhanzi yitabye Imana yatangajwe na Steve Manning, inshuti y’umuryango w’aba Jackson akaba yarigeze no kubabera manager (gucunga umutungo), kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024 mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Tonight Entertainment.

Iby’iyi nkuru kandi byashimangiwe n’inyandiko yashyizwe kuri Instagram n’abana batatu ba nyakwigendera, Taj, Taryll na TJ Jackson, nabo ubwabo bigeze kuba abahanzi b’injyana ya R’n’B/pop mu itsinda ry’inyabutatu ryitwaga 3T ahagana mu 1990.

Nubwo impamvu y’urupfu rwe itaramenyekana ariko hari amakuru avuga ko uyu mugabo yahitanywe n’indwara y’umutima yamufashe ari mu rugendo.

Tito yakunze kugaragara mu bitaramo byinshi ubwo yari mu itsinda rya Jackson 5, ryari rigizwe n’abavandimwe be aribo Jackie, Jermaine, Marlon na Michael Jackson witabye Imana mu 2009.

Tito yari aherutse mu mujyi wa Munich mu Budage mu rugendo rwo kuhasura kuko biteguraga kuhataramira.

Tito kandi yamenyekanye cyane mu gucuranga gitari, Mu rugendo rwe rw’umuziki, yakoze alubumu ebyiri zirimo Tito Time yasohoye mu 2016 na ’Under your Spell’ yaherukaga gushyira agaragara mu 2021.

Indirimbo zakunzwe cyane z’itsinda The Jackson 5 zirimo ABC, The Love You Save na I Want You Back, ryashinzwe mu 1964. Tito yavuzaga gitari akanunganira bagenzi be (abavandimwe) mu majwi y’imperekeza.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Ibihugu bitatu byo muri Afurika y'uburasirazuba byemerewe kwakira CHAN 2025

Mon Sep 16 , 2024
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF yahaye Kenya, Uganda na Tanzania uburenganzira bwo kwakira Igikombe cy’Afurika cy’abakinyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN muri Gashyantare 2025. Ibi byemejwe na Perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024 nyuma yo gusura amasitade atandukanye arimo Moi […]

You May Like

Breaking News