Trent Alexander-Arnold ari mu biganiro byo kugura FC Nantes yo mu Bufaransa

Myugariro w’Umwongereza ukinira ikipe ya Liverpool Trent Alexander-Arnold ari mu biganiro byo kugura ikipe ya FC Nantes yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bufaransa.

Ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa cyatangaje ko umubyeyi wa Trent yagiranye ibiganiro by’ibanze na ba nyiri Nantes witwa Waldemar Kita aho ngo bifuza agera kuri miliyoni 112 z’amadolari y’Amerika kugira ngo barekure iyi kipe ifite ibigwi muri icyo gihugu.

Amakuru avuga ko Trent Alexander-Arnold usazwe ari Kapiteni wungirije wa Liverpool yifuje kugura AS Saint-Etienne na Le Havre mbere yo gutekereza kugura FC Nantes ifite ibikombe umunani bya shampiyona y’u Bufaransa.

Trent Alexander-Arnold w’imyaka 25 asanzwe afite imigabane mike mu ikipe yitwa Alpine yo mu Bufaransa ikina umukino wa Formula 1.

Kugeza ku munsi wa kane wa shampiyona y’u Bufaransa ‘’ Ligue 1’’ FC Nantes iri ku mwanya wa gatanu n’amanota arindwi.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Yatawe muri yombi nyuma yo kwiba amadolari angana na miliyoni 23 rwf

Fri Sep 20 , 2024
Umusore w’imyaka 24 y’amavuko yaguwe gitumo ageze mu Karere ka Musanze nyuma yo gukekwaho kwiba umukoresha we amadolari y’Amerika 17 200, asaga miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda, mu Mujyi wa  Kigali.  Ku wa Kane tariki ya 19 Nzeri ni bwo Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze yamufatiye mu cyuho agifite […]

You May Like

Breaking News