Kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘’Amavubi’’ yavuze ko biteguye gukosora ibitaragenze neza mu mukino ubanza wa Benin batsinzwemo ibitego 3-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025, asaba Abanyarwanda kuzaza kubashyingikira ari benshi.
Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024.
Abajiijwe ko biteguye umukino wo kwishyura na Benin, kapiteni Djihad yavuze ko biteguye gukosora ibitaragenze neza mu mukino ubanza.
Ati: “Dushaka gukosora ibitaragenze neza, Twizeye ko nitubona amanota atatu tuzaba tukiri mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2025.”
Ku mpamvu batsinzwe ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu kapiteni Djihad Bizimana yavuze ko utari umunsi wabo.
Ati: “Sinajya mu kibuga nshaka gukina nabi, cyo kimwe na bagenzi banjye.Twese tujya mu kibuga gushaka kwitwara neza navuga ko ari umunsi mubi twagize.”
Ku bijyanye nuko biteguye umukino wo kwishyura na Benin, kapiteni Djihad yavuze ko biteguye gukosora ibitaragenze neza mu mukino ubanza.
Ati: “Dushaka gukosora ibitaragenze neza, Twizeye ko nitubona amanota atatu tuzaba tukiri mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2025.
Kapiteni Djihad yijeje Abanyarwanda ko bazabashimisha anabasaba ko baza kubashyingira ari benshi.
Ati: “Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko turi tayali, ejo tuzaba dushaka amanota atatu bazaze kudushyigikira badufashe, ntekereza ko tuzatsinda umukino w’ejo’.
Muri iki kiganiro, umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frank Torsten yatangaje ko Johan Marvin Kury atazakina umukino wo kwishyura bafitanye na Bénin.
Impamvu yatanze ngo ni uko uyu mukinnyi yamuhamagaye agamije kureba urwego rwe.