U Budage: Abantu 3 bicishishwe icyuma 5 barakomereka bikabije

Ku wa Gatanu Kanama 23 i Solingen mu burengerazuba bw’u Budage, abantu batatu bapfuye abandi batanu barakomereka bikabije. Polisi ivuga ko ukekwaho kuba yakoze ubwo bwicanyi yahunze. Minisitiri w’imbere mu gihugu yavuze ko “yababajwe” n’iki “gitero cy’ubugome”.

Nk’uko ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Bild kibitangaza ngo mu Budage, ku wa Gatanu Kanama, umugabo umwe yateye icyuma abagenzi anabacumita icyuma mu birori byari byabereye i Solingen. Raporo iheruka ivuga ko iki gitero cyabaye ahagana mu ma saa tatu na 45 z’ijoro, cyahitanye nibura batatu abandi batanu barakomereka bikabije.

Icyo kinyamakuru cyo kivuga ko abatangabuhamya bavuze ko uwagabye igitero yahunze. Abapolisi b’Abadage bifashishije imbuga nkoranyambaga hashyirwaho amafoto n’amashusho bishobora gufasha kuza kubona ukekwaho gukora ubwo bwicanyi.

Igikorwa cyo gutabara cy’abapolisi cyakomeje gukorwa nijoro, amashusho ya televiziyo yagaragazaga imodoka nyinshi zubahiriza amategeko ndetse n’ako gace kagoswe n’abapolisi bambaye ibibakingira Ni agace gaherereye hagati muri uyu mujyi utuwe n’abaturage barenga 150 000, uherereye mu kibaya cya Ruhr, utari kure ya Düsseldorf no mu majyaruguru ya Cologne.

Umuvugizi wa polisi ya Düsseldorf yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), yagize ati:  “Igikorwa gikomeye kirimo gukorwa kugira ngo hafatwe u kekwaho icyaha. Abapolisi benshi bari bahari nijoro kuva ku wa Gatanu kugezauyu munsi ku wa Gatandatu bafashijwe n’ingabo zihariye ndetse na kajugujugu.”

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Ryoherwa na Week-end witabira ibi bitaramo:

Sat Aug 24 , 2024
Hari igihe umuntu atangira weekend atazi aho yasohokera, akaryoherwa na week-end atarama, anataramirwa hagamijwe kuruhuka mu mutwe. Muri iyi nkuru Imvaho nshya yaguteguriye urutonde rw’ibitaramo bitandukanye byagufasha kwishimira no kuryoherwa na Weekend bikazatuma utangira neza icyumweru gitaha. Ku ikubitiro hari igitaramo Icyumba Cy’amategeko. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 […]

You May Like

Breaking News