U Burundi buherutse kwakira abayobozi ba FDLR na FLN

Leta y’u Burundi mu byumweru bishize yakiriye muri iki gihugu abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na FLN; imitwe yombi ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ikinyanyamakuru Africa Intelligence cyanditse ko umuhuro w’abahagarariye iyi mitwe n’u Burundi wabereye hafi y’umupaka w’iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (mu ntara ya Cibitoke).

Nta byinshi iki gitangazamakuru cyigeze gitangaza ku byavuye mu biganiro by’impande zombi, gusa u Burundi bwakiriye intumwa z’iriya mitwe yombi mu gihe u Rwanda rubushinja kuba buhuriye na yo mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Perezida Evariste Ndayishimiye mu mu mpera z’umwaka ushize ubwo yari i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ashyigikiye umugambi wa Perezida Felix Antoine Tshisekedi w’iki gihugu na FDLR wo gutera u Rwanda kugira ngo bakureho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Icyakora bivugwa ko Kinshasa isa n’iyatangiye kugenza gake uyu mugambi, ndetse hari amakuru avuga ko ubutasi bwayo n’u Rwanda bamaze igihe mu biganiro bigeze kure bigamije gusenya uriya mutwe u Rwanda rugaragaza nka nyirabayazana y’izamba ry’umubano wayo na Congo.

Ntibizwi niba u Burundi bwaba buteganya kwakira FDLR mu gihe yaba yirukanwe muri Congo Kinshasa.

Amakuru avuga ko ku wa 30 Kanama ubwo abakuriye ubutasi bw’u Rwanda, RDC na Angola bahuriraga mu karere ka Rubavu, u Rwanda rwemeye gufasha Congo mu bijyanye n’ubutasi, hanyuma ibyo kugaba ibitero kuri uriya mutwe bigakorwa na RDC.

Icyo gihe ngo Congo yatanze urutonde rwa ba Ofisiye 23 ba FARDC bagomba kuyobora ibitero bizagabwa kuri FDLR.

U Rwanda na RDC kandi ngo byemeranyije kujya bihanahana amakuru bigendeye kuri gahunda yari yarateguwe na Gen Delphin Kahimbi wahoze akuriye ubutasi bwa Congo mbere yo gupfa. Gahunda yari yarateguwe na Kahimbi ngo ni yo yafashije ingabo za RDC kwivugana Gen Mudacumura Sylivestre wahoze akuriye Igisirikare cya FDLR mbere yo kwicwa muri 2019.

Bivugwa ko u Rwanda kuri ubu rukirajwe ishinga no kuba FDLR yasenywa, by’umwihariko kuyisenya bigahera ku kwivugana ku bari ku ruhembe rw’ubuyobozi bwayo, uhereye ku bo mu mutwe wayo w’abakomando kabuhariwe uzwi nka CRAP.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba u Burundi bwaba buri gutegura gucumbikira abagize muri FDLR mu gihe baba birukanwe muri Congo.

Nka FLN icyakora ya Hakizimana Antoine ’Jeva’ isanzwe ifite ibirindiro mu Burundi, ndetse hagati ya 2018 na 2019 yagiye igaba ibitero mu ntara z’amajyepfo n’Uburengerazuba iturutse mu ishyamba rya Kibira.

Kuba FDLR yakorana n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye si igitangaza, bijyanye no kuba muri za 2009 uyu mutwe waranavuzwe kugirana imikoranire n’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wamubanjirije bwayihaga intwaro, na yo igaha ubutegetsi bw’u Burundi amabuye y’agaciro yacukuraga mu burasirazuba bwa RDC.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Dubai ituma BlockchainPi ihanga udushya: GCV $314,159 n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka bifashishije ifaranga rya Pi

Wed Sep 11 , 2024
Dubai irihuta mu guteza imbere ikoranabuhanga ryifashisha BlockchainPi mu rwego rwo guteza imbere igihugu no kuzamura ikoranabuhanga. Uyu mwanzuro ugaragaza umuhate wa Dubai mu guhanga udushya no kugaragaza ubushobozi bwihariye bw’ikoranabuhanga rya blockchain mu guhindura ubukungu ku rwego mpuzamahanga. BlockchainPi: Ubufatanye bwa Dubai Guverinoma ya Dubai irashyigikira bikomeye ikoreshwa rya […]

You May Like

Breaking News