Leta y’u Rwanda n’iya Luxembourg, zamuritse umushinga wa miliyoni 9.3 z’ama-Euro [arenga miliyari 13 Frw] wo guteza imbere Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC).
Uyu mushinga wiswe ‘‘Support to the Development of KIFC, RWA/024’ ugamije gushyigikira umugambi wa KIFC wo kugira u Rwanda igicumbi cya serivisi z’imari muri Afurika n’Isi muri rusange.
Ni umushinga wamuritswe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Luxembourg, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubucuruzi Mpuzamahanga n’Ubutwererane, Xavier Bettel.
Uzibanda ku kuzamura umubare w’abahanga mu bijyanye n’ubumenyi mu by’imari babifitiye impamyabushobozi mpuzamahanga binyuze mu Kanama gashinzwe kubakira abantu ubushobozi mu by’imari ka Financial Sector Skills Council.
Buzafasha kandi gukomeza kongera ibigo bitandukanye bishora imari mu Rwanda cyane cyane hibandwa ku mishinga ibungabunga ibidukikije, no kubyongera ku Isoko ry’u Rwanda ry’Imari n’Imigabane.
Uzibanda kandi ku guha igishoro imishinga itandukaye yo mu cyiciro cy’imito n’iciriritse, ufashe mu itangwa rya serivisi ndakemwa zijyanye no guhanga ubucuruzi, no gufasha abantu kubona serivisi zishingiye ku dushya n’ibindi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko Luxembourg n’u Rwanda ari abafatanyabikorwa bakomeye, yerekana ko iki gihugu cyo mu Burayi kitahwemye gufasha u Rwanda mu mishinga y’iterambere itandukanye.
Ati “Kunganira KIFC ni intambwe ikomeye cyane muri bwa bufatanye. Ntabwo uyu mushinga uzafasha u Rwanda kuba igicumbi cya serivisi z’imari muri Afurika gusa, ahubwo ni no guha imbaraga uru rwego rw’imari rugakomeza kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.”
Uretse uyu mushinga, Luxembourg n’u Rwanda byanasinyanye amazezerano y’inkunga afite agaciro ka miliyoni 12 z’ama-Euro (angana na miliyari 16.7 Frw) azifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ni amasezerano asanga andi u Rwanda rwasinyanye na none na Luxembourg mu 2021 agamije kubakira ubushobozi no guteza imbere impano ziri mu by’imari mu Rwanda, ibituma u Rwanda ruba ahantu heza ho gushora imari ku bigo bitandukanye.
Minisitiri Bettel yavuze ko “guteza imbere serivisi z’imari zikagera kuri bose biri mu biraje ishinga iki gihugu.”
Yongeyeho ko “guha abaturage serivisi z’imari ari ibintu by’ingenzi kuko bibaha ubumenyi bubafasha mu guhangana n’ibibazo biri muri uru rwego.”
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance Ltd ari na yo iyobora KIFC, Nick Barigye yavuze ko iyi ari indi intambwe itewe iganisha kuri gahunda y’u Rwanda yo kugira urw’imisozi igihumbi ahantu umushoramari adakwiriye gushidikanya mu gihe ashaka kwagura cyangwa gutangiza ibikorwa bye.
Uretse uwo mushinga wo kubaka KIFC byisumbuye, hamuritswe undi wa miliyoni 5 z’Ama-Eeuro (arenga miliyari 7 Frw) wo guteza imbere ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.
KIFC imaze kugaragaza ubushobozi mu bijyanye no gukurura ibigo biza gushora imari mu Rwanda, kuko nka 2023 yasize ikanguriye ibigo 42 gushora imari mu Rwanda, aho byiyemeje ishoramari rya miliyoni 560$ (arenga miliyari 714 Frw).
Muri Kamena 2023, KIFC kandi yatangaje ko mu myaka itatu yari ishize ishinzwe, yari imaze kwakira abashoramari babarirwa mu 100, aho biyemeje ishoramari rya miliyoni 800$, imibare yazamutse kuko bitahagarariye aho.
Gate