U Rwanda na Sierra Leone byasinyanye amasezerano mu bya serivisi z’igorora

Image

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024 Leta y’u Rwanda n’iya Sierra Leone basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’umutekano w’imbere na serivisi z’igorora.

Ku ruhande rw’u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’umutekano Dr Biruta Vicent, mu gihe Sierra Leone yahagarariwe na Minisitiri w’Umutekano wayo Maj. Gen. (Rtd) David Tamba Ocil Taluva.

U Rwanda na Sierra Lewone basanzwe bafitanye umubano ndetse  bemeye gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi kugira ngo abaturage bahabwe amahirwe angana.

Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25 mu mwaka wa 2019, Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio yari mu Rwanda aho yakiriwe mu biro bya Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro ndetse basinyana amasezerano agamije gushimangira umubano, gusangira ubunararibonye ndetse no kunoza imikoranire.

Si ibyo gusa kuko u Rwanda na Sierra Leone byasinyanye  amasezerano arimo gukuriraho viza abafite pasiporo z’Abadipolomate n’iz’abari mu butumwa bw’akazi ku mpande zombi.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Maleek Berry yahishuye uko Davido yiyoberanyaga bagitangira gukorana

Mon Aug 26 , 2024
Umuhanzi akaba n’utunganya imiziki (Producer) wa Afrobeats, Maleek Berry, yavuze uko umuhanzi Davido yiyoberanyaga akigira umukene ubwo yari umuhanzi ukizamuka bagitangira gukorana. Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagejeje ku bamukurira ku mbuga ze ku mugoroba wo ku wa 25 Kanama 2024 ubwo yagarukaga ku mwihariko yabonanye umuhanzi Davido. Maleek Berry […]

You May Like

Breaking News