Sandrine Isheja Butera, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere akamuha inshingano muri RBA, yizeza ko azitanga uko bishoboka agakorera u Rwanda.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “U Rwanda nirugusaba amaboko uzaruhe n’umutima!”
Yavuze ko ibi ari byo Perezida wa Repubulika yatoje Abanyarwanda. Ati: “Ibi nibyo mwadutoje, Nyakubahwa Paul Kagame, mbashimiye icyizere mwangiriye kandi niteguye gutanga ubwenge, umutima n’amaboko yanjye mu gukomeza kubaka u Rwanda.”
Isheja wari usanzwe ari umunyamakuru kuri Radio Kiss FM, yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.
Isheja Sandrine Butera yari asanzwe ari umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro n’ubuzima rusange kuri radiyo zitandukanye mu Rwanda.
Kuri ubu anayobora ibirori bitandukanye ndetse yanabaye mu Kanama Nkempurampaka mu Irushanwa rya Miss Rwanda.