Leta y’u Rwanda yahaye iya Misiri ubutaka bungana na hegitari 10 bwo gushyiramo icyanya gikora ku bijyanye n’ubwikorezi n’ibikoresho gikorera mu Rwanda.
Amakuru avuga ko ubutaka u Rwanda rwahaye Misiri buherereye mu karere ka Kirehe, hafi y’umupaka uruhuza na Tanzania.
Iby’ubu butaka biri mu bikubiye mu masezerano Misiri yasinyanye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye nk’ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi n’andi yasinywe ku wa 12 Kanama 2024.
Ku ruhande rwa Misiri ayo masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Badr Abdelatty, mu gihe ku rw’u Rwanda yasinywe na ba minisitiri batandukanye bijyanye n’inzego bakoramo.
Minisitiri Abdelatty wanitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame, we na mugenzi we w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe bagiranye ibiganiro byashyiriye ku gusinyana amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu bwikorezi.
Nduhungirehe mu kiganiro cyihariye yahaye ikinyamakuru The New Times, yavuze ko icyanya Misiri izashyira muri buriya butaka izagishinga ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi mu karere ndetse n’ubufatanye mu by’ubukungu.
Yunzemo kiriya cyanya kizashyirwa ku Rusumo ho mu karere ka Kirehe, ibizatuma sosiyete zo mu Misiri zigera ku isoko ryo mu Rwanda bizoroheye.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo ibihugu byombi byari bimaze gusinyana amasezerano Minisitiri Abdelatty yavuze ko Misiri na yo igomba guha u Rwanda ubutaka bungana nka buriya.
Yagize ati: “Hemejwe ko u Rwanda rwaha Misiri ubutaka buzashyirwamo icyanya gikora ku bijyanye n’ubwikorezi n’ibikoresho gikorera mu Rwanda, n’u Rwanda rugahabwa bene ubwo butaka mu Misiri buzarufasha mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.”
Minisitiri yagaragaje ko uko gufatanya k’u Rwanda na Misiri biri mu nyungu z’ibihugu byombi, no kunoza umubano w’ibihugu ugakomera kurusha uko byari bisanzwe.
Yavuze ko kandi biri mu cyerekezo cya Perezida wa Misiri, Abdel Farrah el-Sisi, cyo kuzamura ubufatanye bwa Misiri n’u Rwanda na Afurika muri rusange kugira ngo uyu mugabane wigire byuzuye.