Leta y’u Rwanda yiteze amahirwe y’iterambere rifitiye akamaro abaturage b’u Rwanda n’ab’u Buyapani, nk’uko byashimangiwe mu Nama Mpuzamahanga yo ku rwego rwa ba Minisitiri ihuza Tokyo n’Afurika (TICAD).
Muri iyo nama yamaze iminsi ibiri guhera ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama, u Rwanda rwahagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) Kabarebe James.
Gen (Rtd) Kabarebe James yaboneyeho umwanya wo kugirana ibiganiro na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buyapani Tsuji Kiyoto, bongera gushimangira ubushake bw’ibihugu byombi bwo kurushaho kwimakaza umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Buyapani.
Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani yashimangiye ko ubwitabire muri iyo nama bwibanze ku kurushaho kurebera hamwe amahirwe yafasha mu kwihutisha iterambere ritanga umusaruro ku baturage b’ibihugu byombi mu gihe harimo gutegurwa indi nama y’umwaka utaha.
Iyo nama yafashe imyanzuro ihuriweho, yitabiriwe na ba Minisitiri bahagarariye ibihugu 41 aho bunguranye ibitekerezo ku ruhare rw’u Buyapani ku iterambere ry’Umugabane mu rwego ubuzima, imihindagurikire y’ibihe, ubucuruzi n’ishoramari n’ibindi.
By’umwihariko, u Buyapani bwashimangiye ko bwiteguye gufasha umugabane w’Afurika mu kurushaho kubyaza umusaruro Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), cyane cyane bushigikira abashoramari baza gushora imari ku mugabane.
Umwanzuro wa mbere bagarutseho washimangiya akamaro ko kubahiriza amategeko mpuzamahanga no kwimakaza ibikorwa byubahiriza amategeko.
Abo bayobozi kandi bemeranyijwe ko kuvugurura Akanama k’Umuryango w’Abibimbye gashinzwe Umutekano ari ingirakamaro mu gushaka umuti urambye w’akarengane gakorerwa Afurika.
Mu rwego rwo guteza imbere uruhare rw’abagore mu kwimakaza umutekano, Leta y’u Buyapani yiteguye gutangiza gahunda igamije kongerera ubushobozi abagore bashinzwe umutekano hibandwa ku bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, bizafatwa nkintangiriro y’uwo mushinga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buyapani Yoko Kamikawa, yavuze ko yizeye umusaruro mu bunararibonye n’ibitekerezo byahererekanyijwe muri iyo nama ku buryo umusaruro wabyo uzaba mu bizagarukwaho mu nama nk’iyi y’umwaka utaha itegerejwe kuzabera i Yokohama mu Majyepfo ya Tokyo, muri Kanama 2025.
Ku rundi ruhande, Gen. (Rtd.) Kabarebe yagiranye ibiganiro n’Abanyarwandababa mu Buyapani, bamugaragariza uko bishimiye kuba u Rwanda ruyobowe neza ari na byo byabagaruriye agaciro kabo haba mu gihugu no mu mahanga.
Mu biganiro yagiranye na bo, bamwe mu bagiye muri icyo gihugu kwiga bamusangije imishinga barimo gukurkirana bizeye ko izagira uruhare mu guhindura u Rwanda n’Isi muri rusange.
Abo Banyarwanda bamwijeje kandi ko biyemeje gukorera hamwe, baboneraho no gushimira Guverinoma y’u Rwanda yabafashije kwitabira amatora rusange yabaye mu kwezi gushize.
I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!