Ubucukumbuzi bwagaragaje ibibazo birimo n’abana baterwa inda ntibabone ubutabera

2

Ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, mu nama yateguwe n’Umuryango Faith Victory Association (FVA) binyuze mu mushinga ‘PIMA’ uterwa inkunga na Norwegian People’s Aid – NPA, hagaragajwe ikusanyamakuru ryakozwe mu baturage ku bibazo babona byakemurwa n’inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Image

   

Hirwa Mpundu Francis, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Faith Victory Association, yabwiye Imvaho Nshya ko ibibazo by’abaturage byakusanyijwe kuva mu Kagari bigezwa ku Murenge ndetse no ku Karere. 

Ni ibibazo byamurikiwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Bugesera, Imboni z’imiyoborere myiza ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abaturage mu ikusanyamakuru ryakozwe na FVA, byiganjemo ibibazo by’abana baterwa inda, kutagira amavuriro y’ingoboka (Postes de sante), amazi, amashanyarazi, kutabona imbuto, kutabona aho guhinga ubwatsi n’ibindi.

Abaturage bo mu Murenge wa Rilima bagaragaje ko bafite ibibazo by’akagari ka Kabeza kadafite ivuriro ry’ingoboka n’imiti itishyurwa na mituweli, ubutaka abaturage badafiteho uburenganzira ndetse n’ikibazo cy’amazi make.

Ni mu gihe mu Murenge wa Gashora basaba kongera ibyumba by’amashuri, gutunganya igishanga cy’Akagera, kongera umuriro w’amashanyarazi i Ramiro na Migina.

Ikusanyamakuru ryagaragaje ko muri uyu Murenge abaturage bavuze ko bafite ikibazo cy’amavuriro y’ingoboka adakora.

Mu Murenge wa Mareba bo basaba nkunganire mu gutanga ibigega by’amazi mu mudugudu ndetse no kongerera ubushobozi abakozi b’Akagari.

Mu Murenge wa Mayange, abaturage bagaragaje ko bakeneye kubakirwa ibibuga by’imyidagaduro ndetse bagakemurirwa ikibazo cy’ubuke bw’abakozi mu Kagari ka Mbyo.

Mu Murenge wa Rweru abaturage bimuwe babuze aho bahinga ubwatsi bw’amatungo, amazi n’umuriro bidahagije.

Mu Murenge wa Juru bo bafite ikibazo cy’umuti wa Kirabiranya, ifumbire iri ku giciro gihanitse, intanga z’amatungo zitaboneka n’ikibazo cy’abana bahohoterwa.

Ni mu gihe mu Murenge wa Mwogo bavuze ko bafite ikibazo cy’Umurenge SACCO udatanga inguzango ku baturage, ubucucike bw’abana mu mashuri, ikibazo cy’abana baterwa inda ntibabone ubutabera.

Ubuyobozi bw’uyu Murenge bwavuze ko ikibazo cyo kudatanga inguzanyo ku baturage cyakemutse kitagihari.

Ku bijyanye n’abana baterwa inda ntibabone ubutabera, Umurenge wa Mwogo wavuze bituruka ku bana bajya gukorera amafaranga mu Mujyi wa Kigali bakagaruka batwite ariko ababateye inda ntibaboneke.

Icyakoze uvuga ko kutabona ubutabera binaturuka ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba umwana atavuga uwamuteye inda, ubwumvikane bukorerwa hagati mu muryango n’ibindi.

Hirwa M. Francis, Umuyobozi Mukuru wa FVA, yavuze ko Imirenge n’Akarere batanga serivisi zitandukanye kandi ko abo bose batanga ibisubizo ku bibazo byagaragajwe n’abaturage bifuza ko byakemuka.

Yavuze ati: “Nyuma y’ibi icyo dukora ni ujya gutanga ubutumwa ku baturage baba badutumye nk’abavugizi babo, tukabereka rwa rutonde rw’ibibazo bari baraduhaye ngo tubabarize inzego z’ubuyobozi, tukabereka n’umurongo inzego z’ubuyobozi zatanze.”

FVA wanavuze ko ibindi bibazo abaturage bafite harimo iby’ubutaka by’umwihariko abatuye hafi y’ikibuga cy’indege badafitiye ibyangombwa kandi bakaba batarahawe ingurane.

Akomeza agira ati: “Inzego z’ubuyobozi icyo zikwiye gukora; icya mbere ni ugutanga amakuru ku baturage ko ibyo bibazo babyakiriye kandi babizi.

Abaturage bakwiye guhabwa amakuru y’ibikwiye gukorwa n’ibitarakorwa igihe bizakorerwa kuko abaturage bakeneye kumenya amakuru y’ibirimo gukorwa ndetse n’igihe bizakorerwa.”

Nkuranga Joseph, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, yavuze ko hari ibibazo Akagari ndetse n’Umurenge bashobora gukemura.

Icyakoze yemera ko hari ibibazo biba biremeye kandi bigasaba ingengo y’imari Umurenge udafitiye ubushobozi.

Akomeza agira ati: “Hari ibibazo byabonewe ingengo y’imari, hari ibibazo bikemuka buri mwaka, iyo ingengo y’imari itabonetse uyu mwaka, iboneka mu wundi mwaka utaha.

Turabizeza ko nk’abafatanyabikorwa ko ibibazo bihari bikemurwa n’amikoro y’igihugu kandi ibibazo bikemuka buhoro buhoro.”

Umuryango Faith Victory Association ugira Uruhare mu kurwanya inda zitateganyijwe cyane cyane iziterwa abangavu.

Ukora ibikorwa bitandukanye birimo no gufasha abantu bagize ibibazo by’ihungabana ryaturutse ku gusambanywa ku gahato.

Ufasha abana baturuka mu muryango itishoboye nko kubishyurira amafaranga y’ishuri no kububakira amacumbi.

Abana bahuye n’ibibazo byo guterwa inda bigishwa imyuga y’igihe gito (Short Courses) nk’ubudozi, gukora ubwiza bw’umubiri n’ibindi.

FVA ikorera mu Turere 5 two mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Iburengerazuba.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Ubucukumbuzi bwagaragaje ibibazo birimo n’abana baterwa inda ntibabone ubutabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

USA: Urubyiruko ruri kwiyahura umusubirizo

Sat Aug 24 , 2024
Kimwe mu bibazo bihangayikishije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ukwiyahura kw’abiganjemo urubyiruko rurimo urwiga muri kaminuza zitandukanye, ibitera gufata ibi byemezo na byo bikaba bitamenyekana. Raporo yakozwe n’urwego rwa Amerika rushinzwe gukumira no kurwanya indwara, CDC, yagaragaje ko Abanyamerika 49.449 bapfuye biyahuye mu 2022, mu 2023 hapfa abandi […]

You May Like

Breaking News