Ubufaransa: Batanu bakekwaho kugaba igitero ku rusengero bafashwe

1

Ku wa Gatandatu nimugoroba, ukekwaho kuba mu gitero cyagabwe ku rusengero rw’I Grande –Motte, yatawe muri yombi i Nimes n’abapolisi KABUHRIWE nyuma y’iraswa ryamuviriyemo gukomereka. Ni umusore w’imyaka 33 y’amavuko,ukomoka muri Alijeriya.

Minisitiri w’intebe Gabriel Attal yavuze ko “ abapolisi bagera kuri 200 bari gushakisha uruhindu ukekwaho kuba inyuma y’igabwa ry’iki gitero.” Akomeza avuga ko uwagabye igitero yatwitse imiryango myinshi yinjira mu rusengero n’imodoka nyinshi zari hafi aho.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ,byaganiriye n’abapolisi bahagabwe icyo gitero,ariko Polisi yirinze gutanga ibisobanuro birambuye.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gérald Darmanin, yatangaje ko kugeza ubu polisi imaze guta muri iyombi abantu bane bakurikiranweho kugaba ibitero kuri urwo rusengero.Biyongeraho uwo umwe wakomeretse.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Ubufaransa: Batanu bakekwaho kugaba igitero ku rusengero bafashwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Kirehe: Impunzi ziratabariza ubucukike mu byumba by’amashuri bigiramo basaga 100

Mon Aug 26 , 2024
Mu nkambi ya Mahama iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu karere ka Kirehe, harimo ishuri rifite umubare munini cyane w’abanyeshuri kurusha andi mashuri yose mu gihugu. Kubera ubwinshi bw’abaryigamo, babangamirwa n’ubucucike ndetse no kubura iby’ibanze byatuma biga neza. Iyi nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 63, aho abagera ku […]

You May Like

Breaking News