Umuhanzi akaba n’umwanditsi Semivumbi Daniel, uzwi cyane nka Danny Vumbi, yagaragaje ko gufatanya n’abandi bahanzi biri mu byatumye atava mu muziki, nyuma yo gusenyuka kw’itsinda yabarizwagamo rya The Brothers kugeza ubu akaba akiri umuhanzi utarigeze yibagirana.
Abakurikiye umuziki mu myaka ya za 2008, 2009 na 2010, biragoranye ko bakwibagirwa indirimbo zirimo iyitwa Bya Bihe, Yambi, Nyemerera, Sawa Sawa n’izindi zariririmbwe n’itsinda rya The Brothers ryari rigizwe n’abasore batatu barimo Ziggy 55, Vicky na Danny Vumbi mbere y’uko batandukana.
Bituma buri wese akomeza gahunda ze ku giti cye, bamwe bakomeza umuziki ku giti cyabo barimo Danny Vumbi wakoze indirimbo abifatanya no kwandikira abandi bahanzi.
Ubwo yari mu kiganiro n’imwe mu zikorera mu Rwanda mu ijoro rya tariki 18 Kanama 2024, Danny Vumbi yagarutse ku mpamvu zamuteye imbaraga zo gukomeza gukora umuziki nyuma yo gutandukana na bagenzi be muri The Brothers.
Bimenyerewe ko akenshi iyo amatsinda asenyutse abari barigize basa nk’abacitse intege ku buryo abenshi bigira mu yindi mirimo itari umuziki.
Mu gusubiza ikibazo cy’aho yakuye imbaraga zo gukomeza umuziki Danny yavuze ko ari ubufatanye n’abndi bari mu ruhando rwa muzika bwamufashije kugera ku ntego.
Yagize ati: “Bimwe mu bitumye ngihumeka mu muziki, harimo gukorana n’abandi, kuba nari mbuze imbaraga z’itsinda (mood za group) nazishakishije mu bahanzi bankikije. Mba ndi kumwe n’abahanzi, mba ndi muri studio, mba nandika indirimbo z’abandi bahanzi, buriya nshobora kumara umwaka ntasohoye indirimbo ariko naranditse izigera kuri 30.”
Akomeza agira ati: “Ikindi cyatumye nguma mu muziki harimo no gukura, baca umugani mu Kinyarwanda ngo ushaje asigaho, hari ibintu by’imiguruko mba nta kijyamo, ibintu byose bitamfitiye akamaro mbigendera kure, noneho iyo mbigendeye kure bituma ibitekerezo n’amaboko yanjye mbishyira ku murongo.”
Kuri Danny Vumbi avuga ko ntacyo yagaya abahanzi bo muri iki kinyejana kuko ibinyejana byose biba ari bimwe, ahubwo icyo bitandukaniraho ni imyaka biba birutanwa, kuko ibiba uyu munsi byahozeho, icyo bisaba ngo ni ukutarengera.
Agira inama abahanzi bakiri bato kwirinda ibigare ahubwo bagakora bita ku byo bifuza kugeraho, gushyira hamwe no gukora cyane.
Uretse kuba Danny Vumbi yaranditse indirmbo zitandukanye z’abahanzi, yanamenyekanye ku ndirimbo zitandukanye zirimo Ni Danger aherutse gusubiranamo na Bwiza, Baragowe, na Ndabakwepa aherutse gushyira ahagaragara imaze iminsi ibiri.